Umubwiriza 4:1-16

  • Gukandamizwa ni bibi kurusha urupfu (1-3)

  • Kubona ibijyanye n’akazi mu buryo bukwiriye (4-6)

  • Akamaro k’inshuti (7-12)

    • Abantu babiri baruta umwe (9)

  • Ubuzima bw’umwami bushobora kumupfira ubusa (13-16)

4  Nanone natekereje ku bikorwa byose byo gukandamiza bikorerwa muri iyi si. Nabonye amarira y’abakandamizwa, ariko ntibari bafite uwo kubahumuriza. Ababakandamizaga bari bafite ububasha bwinshi. Mu by’ukuri abakandamizwaga ntibari bafite uwo kubahumuriza.  Nuko mbona ko ibyiza ari ukwipfira aho gukomeza kubaho.  Abo bose barutwa n’umuntu utarigeze avuka, utarigeze abona imihangayiko yo muri iyi si.  Niboneye ko imirimo yose ikoranywe umwete n’imirimo yose ikoranywe ubuhanga, ari yo ituma umuntu agirira undi ishyari. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.  Umuntu utagira ubwenge yanga gukora maze akazicwa n’inzara.  Ibyiza ni ukuruhuka aho gukora imirimo myinshi cyane ivunanye no kwiruka inyuma y’umuyaga.  Dore ikindi kintu nongeye gutekerezaho mu bintu bitagira akamaro bikorerwa muri iyi si:  Habaho umuntu uba ari wenyine adafite mugenzi we, ntagire umwana cyangwa umuvandimwe. Nyamara ugasanga imirimo yose akorana umwete itagira iherezo kandi agahora ararikiye ubutunzi. Ariko nta n’ubwo ajya yibaza ati: “Ibi byose nkorana umwete nkiyima ibyiza, mba nduhira nde?” Ibyo na byo ni ubusa, ni imirimo itera imiruho.  Abantu babiri baruta umwe kuko bagera kuri byinshi bitewe n’imirimo bakorana umwete. 10  Iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa. Ariko se bizagendekera bite umuntu umwe ugwa adafite uwo kumuhagurutsa? 11  Nanone kandi, iyo abantu baryamye ari babiri ntibakonja. Ariko se umuntu umwe yabura ate gukonja? 12  Umuntu ashobora gutsinda umuntu umwe, ariko abantu babiri bishyize hamwe bamunanira. Nanone umugozi w’inyabutatu ntucika vuba. 13  Umusore ukennye ariko w’umunyabwenge aruta umwami ushaje utagira ubwenge, kandi utacyemera kugirwa inama. 14  Uwo musore yavuye muri gereza aba umwami nubwo yari yavutse ari umukene, igihe uwo mwami ushaje yategekaga. 15  Nabonye ukuntu abantu bose bo ku isi bishimiye uwo musore, mbona n’uko byagendekeye uwo musore wasimbuye umwami. 16  Nubwo yari ashyigikiwe n’abantu benshi cyane, abazaza nyuma ye ntibazamwishimira. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

Ibisobanuro ahagana hasi