Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Imihangayiko

Imihangayiko

Imihangayiko irimo ibice bibiri. Hari imihangayiko ifite akamaro n’imihangayiko mibi. Bibiliya isobanura neza ibyo bice byombi.

Ese guhangayika ni bibi?

UKURI.

Guhangayika ni ukugira umutima utari hamwe kubera ibintu biguteye impungenge. Buri wese ashobora guhangayika bitewe n’uko iby’isi bihora bihindagurika.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Umwami Dawidi yaranditse ati “nzarwana intambara muri jye ngeze ryari, mfite agahinda mu mutima umunsi wose?” (Zaburi 13:2). Ni iki cyafashije Dawidi guhangana n’ibyo bibazo? Yasenze Imana ayibwira ibyari bimuri ku mutima byose, yizeye neza ko imukunda urukundo rudahemuka (Zaburi 13:5; 62:8). Imana idusaba kuyikoreza imitwaro yacu. Muri 1 Petero 5:7, hagira hati “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”

Gufasha abandi bishobora kutugabanyiriza imihangayiko

Icyakora hari icyo twakora kugira ngo imihangayiko itaturenga. Urugero, igihe Pawulo yari ‘ahangayikiye amatorero yose,’ yakoze uko ashoboye kugira ngo ahumurize abari bafite ibibazo kandi abatere inkunga (2 Abakorinto 11:28). Icyo gihe imihangayiko ye yagize akamaro kuko byatumye ahumuriza abandi. Natwe dushobora kubigenza dutyo. Kwigira ba ntibindeba byaba ari ukwirengagiza abandi no kutabitaho.—Imigani 17:17.

“Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”Abafilipi 2:4.

Wakora iki mu gihe imihangayiko yakurenze?

UKURI.

Abantu bashobora guhangayika bitewe n’amakosa bigeze gukora, ibizaba mu gihe kizaza cyangwa amafaranga. *

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Guhangayikishwa n’amakosa twigeze gukora. Hari abantu bo mu kinyejana cya mbere bari barahoze ari abasinzi, abanyazi, abasambanyi n’abajura mbere yo kuba Abakristo (1 Abakorinto 6:9-11). Aho kugira ngo bibande ku byahise, bahinduye imitekerereze maze bizera ko Imana yabababariye rwose. Muri Zaburi ya 130:4 hagira hati ‘[Imana] ibabarira by’ukuri, kugira ngo abantu bayitinye.”

Guhangayikishwa n’igihe kizaza. Yesu Kristo yaravuze ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo” (Matayo 6:25, 34). Yashakaga kuvuga iki? Yashakaga kuvuga ko twagombye kwibanda ku mihangayiko y’uyu munsi, aho kongeraho n’iy’ejo, kuko bishobora gutuma duhubuka cyangwa tugafata imyanzuro mibi. Nanone uzirikane ko ibyinshi mu biba biduhangayikishije amaherezo usanga bitari ngombwa.

Guhangayikishwa n’amafaranga. Hari umunyabwenge wasenze agira ati “ntumpe ubukene cyangwa ubukire” (Imigani 30:8). Yifuzaga kugira imibereho irangwa no kunyurwa kugira ngo yemerwe n’Imana. Mu Baheburayo 13:5 hagira hati “imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko [Imana] yavuze iti ‘sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’” Imana ntiyatererana abayiringira kandi babaho mu buzima buciriritse; ariko amafaranga yo ntiwayiringira.

“Sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu, cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya.”Zaburi 37:25.

Ese imihangayiko izashira?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Mu mwaka wa 2008 umunyamakuru witwa Harriet Green yaravuze ati “tugeze mu gihe cy’imihangayiko ikaze.” Mu mwaka wa 2014, Patrick O’Connor na we yaranditse ati “Abanyamerika barahangayitse cyane kuruta mbere hose.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

“Umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza” (Imigani 12:25). “Ijambo ryiza” riboneka mu “butumwa bwiza bw’ubwami” (Matayo 24:14). Ubwo Bwami ni ubutegetsi bw’Imana buzakemura ibibazo byananiranye, ni ukuvuga imihangayiko n’ibiyitera harimo indwara n’urupfu. Bibiliya igira iti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.” —Ibyahishuwe 21:4.

“Imana itanga ibyiringiro ibuzuzemo ibyishimo byose n’amahoro bitewe no kwizera kwanyu.”Abaroma 15:13.

^ par. 10 Mu gihe umuntu ahangayitse cyane ku buryo bimuviramo uburwayi, byaba byiza agiye kwa muganga. Igazeti ya Nimukanguke! ntiyamamaza uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivuza cyangwa imiti runaka.