Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kumenya Imana bituma twifuza kuba incuti zayo

Kumenya Imana bituma twifuza kuba incuti zayo

Umuremyi wacu si umunyambaraga gusa, ahubwo afite n’imico myiza ituma tumukunda. Nanone yifuza ko tumumenya kandi tukaba incuti ze (Yohana 17:3; Yakobo 4:8). Ni yo mpamvu yatubwiye byinshi ku birebana n’uwo ari we.

Umuremyi wacu afite izina bwite

“Abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”​—ZABURI 83:18.

Bibiliya yigisha ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine. Ni we waremye ijuru n’isi n’ibinyabuzima byose. Ubwo rero ni we wenyine dukwiriye gusenga.—Ibyahishuwe 4:11.

Yehova ni Imana y’urukundo

‘Imana ni urukundo.’​—1 YOHANA 4:8.

Yehova yakoresheje Bibiliya n’ibyo yaremye, kugira ngo atwigishe imico ye. Umuco we w’ingenzi ni urukundo. Ibyo akora byose abikorana urukundo. Uko tugenda tumenya byinshi kuri Yehova ni ko turushaho kumukunda.

Yehova ni Imana ibabarira

“Uri Imana ikunda kubabarira.”​—NEHEMIYA 9:17.

Yehova azi ko tudatunganye. Ni yo mpamvu aba aba yiteguye ‘kutubabarira.’ Iyo tumusabye imbabazi kandi tugakora uko dushoboye ntitwongere gukora amakosa, aratubabarira kandi iyo atubabariye ntakomeza kwibuka ibibi twakoze kera. —Zaburi 103:12, 13.

Yehova yumva amasengesho yacu

“Yehova aba hafi y’abamwambaza bose . . . Azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize.”​—ZABURI 145:18, 19.

Yehova ntadusaba gukurikiza imigenzo runaka mu gihe tumusenga cyangwa ngo tumusenge twifashishije ibintu runaka. Yumva amasengesho yacu nk’uko umubyeyi ukunda abana be abatega amatwi.