Soma ibirimo

Ese Imana izambabarira?

Ese Imana izambabarira?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Imana izakubabarira ibyaha byawe nutera intambwe zigaragaza ko ushaka kubabarirwa. Bibiliya ivuga ko Imana ‘yiteguye kubabarira’ kandi ko ‘ibabarira rwose’ (Nehemiya 9:17; Zaburi 86:5; Yesaya 55:7). Iyo Imana itubabariye, itubabarira mu buryo bwuzuye. Ibyaha byacu biba ‘bihanaguwe’ (Ibyakozwe 3:19). Nanone Imana ibabarira burundu. Yaravuze iti “ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi” (Yeremiya 31:34). Iyo Imana itubabariye ibyaha, ntikomeza kubitekerezaho kugira ngo ihore ibidushinja cyangwa ibiduhanire.

 Icyakora, Imana ntibabarira abantu ibitewe n’intege nke cyangwa amarangamutima. Ntiyigera na rimwe idohoka ku mahame yayo akiranuka. Ni yo mpamvu hari abantu itababarira ibyaha byabo.—Yosuwa 24:19, 20.

Wakora iki ngo Imana ikubabarire?

  1.   Jya wemera ko wakoze icyaha, ukarenga ku mahame y’Imana. Nubwo abandi bantu bababazwa n’ibyo wakoze, ugomba kumenya ko mbere na mbere wacumuye ku Mana.—Zaburi 51:1, 4; Ibyakozwe 24:16.

  2.   Jya usaba Imana imbabazi mu isengesho.—Zaburi 32:5; 1 Yohana 1:9.

  3.   Jya ubabazwa cyane n’icyaha wakoze. “Kubabara mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka” bituma wihana cyangwa ugahindura imyifatire (2 Abakorinto 7:10). Nanone bikubiyemo kubabazwa n’ibintu wakoze byatumye ugwa muri icyo cyaha.—Matayo 5:27, 28.

  4.   Jya ‘uhindukira,’ ureke imyifatire yawe mibi (Ibyakozwe 3:19). Ibyo bisobanuye ko ugomba kwirinda kongera gukora igikorwa icyo ari cyo cyose kibi wakoze cyangwa ko ugomba guhindura burundu imitekerereze yawe n’ibikorwa byawe.—Abefeso 4:23, 24.

  5.   Jya ugira icyo ukora kugira ngo ukosore ibyo wakoze cyangwa usane ibyo wangije (Matayo 5:23, 24; 2 Abakorinto 7:11). Jya usaba imbabazi abababajwe n’ibyo wakoze cyangwa ibyo utashoboye gukora, maze ukore uko ushoboye ukosore ibitaragenze neza.—Luka 19:7-10.

  6.   Jya usaba Imana imbabazi ushingiye ku gitambo cya Yesu (Abefeso 1:7). Kugira ngo Imana ikubabarire nawe ugomba kubabarira abagukoshereje.—Matayo 6:14, 15.

  7.   Igihe ukoze icyaha gikomeye ujye ubibwira umuntu ushobora kugufasha mu buryo bw’umwuka kandi agasenga agusabira.—Yakobo 5:14-16.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’imbabazi z’Imana

 “Nakoze ibyaha byinshi ku buryo ntashobora kubabarirwa.”

Imana yababariye Dawidi icyaha yakoze cyo gusambana no kwica

 Nidukurikiza ibyo Bibiliya ivuga tuzababarirwa kuko imbabazi z’Imana ziruta ibyaha byacu. Imana ishobora kukubabarira ibyaha bikomeye ndetse n’ibyo wakoze incuro nyinshi.—Imigani 24:16.

 Urugero, Dawidi umwami wa Isirayeli yababariwe icyaha cy’ubusambanyi n’icyo kwica (2 Samweli 12:7-13). Intumwa Pawulo wumvaga ko ari we munyabyaha kuruta abandi bose ku isi, na we yarababariwe (1 Timoteyo 1:15, 16). Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bishe Yesu, ari we Mesiya, barababarirwaga iyo bihanaga.—Ibyakozwe 3:15, 19.

 “Ninicuza ibyaha byanjye ku mupadiri cyangwa umupasiteri, nzababarirwa.”

 Muri iki gihe, nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubabarira undi icyaha yakoreye Imana. Nubwo kugira uwo ubwira ibyaha wakoze bishobora gutuma wumva utuje, Imana ni yo yonyine ishobora kukubabarira.—Abefeso 4:32; 1 Yohana 1:7, 9.

 Niba ari uko bimeze se, ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yabwiraga intumwa ze ati “abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bose ntibazaba babibabariwe” (Yohana 20:23)? Yesu yashakaga kuvuga ko yari guha intumwa ze ububasha bwihariye igihe zari guhabwa umwuka wera.—Yohana 20:22.

 Nk’uko byari byarasezeranyijwe, intumwa zabonye impano y’umwuka wera mu mwaka wa 33 (Ibyakozwe 2:1-4). Intumwa Petero yakoresheje ubwo bubasha icira urubanza Ananiya na Safira. Petero yabonye mu buryo bw’igitangaza uburiganya bari bakoze kandi urubanza yabaciriye rugaragaza ko icyaha bari bakoze kitari kubabarirwa.—Ibyakozwe 5:1-11.

 Iyo mpano y’umwuka wera kimwe n’izindi mpano zitandukanye, urugero nk’iyo gukiza indwara n’iyo kuvuga izindi ndimi, ntizongeye kubaho nyuma y’urupfu rw’intumwa (1 Abakorinto 13:8-10). Ubwo rero, muri iki gihe nta muntu ushobora gukuraho icyaha cy’undi.