Yosuwa 24:1-33

  • Yosuwa asubiramo amateka y’Abisirayeli (1-13)

  • Yosuwa agira Abisirayeli inama yo gukorera Yehova (14-24)

    • “Njye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova” (15)

  • Yosuwa agirana isezerano n’Abisirayeli (25-28)

  • Yosuwa apfa kandi agashyingurwa (29-31)

  • Amagufwa ya Yozefu ashyingurwa i Shekemu (32)

  • Eleyazari apfa kandi agashyingurwa (33)

24  Yosuwa ahuriza hamwe imiryango yose y’Abisirayeli i Shekemu, nuko atumaho abakuru b’Abisirayeli, abakuru b’imiryango yabo, abacamanza babo n’abatware babo, maze baraza bahagarara imbere y’Imana y’ukuri.  Yosuwa abwira abantu bose ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘Kera, ba sokuruza bari batuye hakurya y’Uruzi* kandi basengaga izindi mana, muri bo harimo Tera papa wa Aburahamu na Nahori.  “‘Nyuma yaho naje gukura sokuruza Aburahamu hakurya y’Uruzi,* munyuza mu gihugu cyose cy’i Kanani kandi ntuma abamukomokaho baba benshi.* Natumye abyara Isaka,  Isaka na we abyara Yakobo na Esawu. Nyuma yaho Esawu namuhaye umusozi wa Seyiri ngo ube uwe. Yakobo n’abana be bo baramanutse bajya muri Egiputa.  Nyuma yaho naboherereje Mose na Aroni, nteza ibyago muri Egiputa, hanyuma ndahabakura.  Igihe nakuraga ba sokuruza muri Egiputa, bageze ku nyanja maze Abanyegiputa baza babakurikiye bafite amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarashi, babasanga ku Nyanja Itukura.  Batangiye gutabaza Yehova, maze ashyira umwijima hagati yabo n’Abanyegiputa, atuma Abanyegiputa barohama muri iyo nyanja, kandi mwiboneye ibyo nakoreye muri Egiputa. Hanyuma mwatuye mu butayu muhamara imyaka* myinshi.  “‘Narabazanye mbageza mu gihugu cy’Abamori bari batuye mu burasirazuba* bwa Yorodani, nuko barabarwanya. Ariko natumye mubatsinda mufata igihugu cyabo, maze mbarimburira imbere yanyu.  Nuko Balaki umuhungu wa Sipori, umwami w’i Mowabu, yiyemeza kurwanya Isirayeli. Atuma kuri Balamu umuhungu wa Bewori ngo aze abavume.* 10  Icyakora sinari kumva Balamu. Ni yo mpamvu yabasabiye imigisha inshuro nyinshi, nanjye nkamubakiza. 11  “‘Nyuma yaho mwambutse Yorodani mugera i Yeriko, abayobozi* b’i Yeriko, Abamori, Abaperizi, Abanyakanani, Abaheti, Abagirugashi, Abahivi n’Abayebusi barabarwanya, ariko ntuma mubatsinda. 12  Natumye babatinya na mbere y’uko mubageraho, nuko abami babiri b’Abamori barabahunga. Ibyo ntibyatewe n’inkota yanyu cyangwa umuheto wanyu. 13  Uko ni ko nabahaye igihugu mutaruhiye, n’imijyi mutubatse, muyituramo. Ubu murya inzabibu n’imyelayo mutateye.’ 14  “None rero nimutinye Yehova, mumukorere muri inyangamugayo kandi muri abizerwa, mukure muri mwe imana ba sokuruza bakoreraga hakurya y’Uruzi* no muri Egiputa, maze mukorere Yehova. 15  Niba mubona ko gukorera Yehova ari bibi, uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera, zaba imana ba sokuruza bari hakurya ya rwa Ruzi* bakoreraga, cyangwa imana z’Abamori bahoze batuye muri iki gihugu. Ariko njye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.” 16  Abantu baramusubiza bati: “Ntitwatinyuka guta Yehova ngo dukorere izindi mana. 17  Yehova Imana yacu, ni we wadukuye mu gihugu cya Egiputa, twe na ba sogokuruza, aho twakoreshwaga imirimo y’agahato. Ni we wakoze bya bimenyetso bikomeye tubireba, kandi ni we waturinze mu nzira yose twanyuzemo, anaturinda abantu bo mu bihugu byose twanyuzemo. 18  Yehova yirukanye abantu bose harimo n’Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ubwo rero tuzakorera Yehova kuko ari we Mana yacu.” 19  Yosuwa abwira abantu bose ati: “Ntimuzashobora gukorera Yehova kuko ari Imana yera. Ni Imana ishaka ko umuntu ayikorera yonyine. Ntizabababarira ibicumuro* byanyu n’ibyaha byanyu. 20  Nimuta Yehova mugakorera ibigirwamana,* na we azabanga kandi abarimbure nubwo yabakoreye ibyiza.” 21  Ariko abantu basubiza Yosuwa bati: “Oya, twe tuzakorera Yehova!” 22  Nuko Yosuwa arababwira ati: “Mwe ubwanyu muri abagabo bo guhamya ko mwihitiyemo gukorera Yehova.” Na bo baravuga bati: “Turi abagabo bo kubihamya.” 23  “None rero, nimukure ibigirwamana* muri mwe, mukorere Yehova Imana ya Isirayeli mubikuye ku mutima.” 24  Abantu babwira Yosuwa bati: “Tuzakorera Yehova Imana yacu, kandi tumwumvire.” 25  Uwo munsi Yosuwa agirana na bo isezerano i Shekemu, abashyiriraho itegeko. 26  Nuko Yosuwa yandika ibyo bintu byose mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, afata ibuye rinini arishinga munsi y’igiti kinini cyari hafi y’ahantu hera ha Yehova. 27  Yosuwa abwira abantu bose ati: “Dore iri buye ni ryo rizaba umugabo wo kudushinja, kuko ryumvise amagambo yose Yehova yatubwiye. Nimwihakana Imana yanyu, iri buye rizaba umugabo wo kubashinja.” 28  Nuko Yosuwa asezerera abantu, buri wese ajya aho yahawe umurage. 29  Ibyo birangiye, Yosuwa umuhungu wa Nuni, umugaragu wa Yehova, apfa afite imyaka 110. 30  Bamushyingura mu isambu yo mu murage we i Timunati-sera, iri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, mu majyaruguru y’Umusozi wa Gashi. 31  Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho no mu gihe cy’abakuru b’Abisirayeli bakomeje kubaho Yosuwa amaze gupfa, ni ukuvuga abari bazi neza ibyo Yehova yari yarakoreye Isirayeli byose. 32  Amagufwa ya Yozefu Abisirayeli bari baravanye muri Egiputa bayashyingura i Shekemu, mu isambu Yakobo yaguze n’abahungu ba Hamori papa wa Shekemu ibiceri 100 by’ifeza. Nuko iyo sambu iba umurage w’abakomoka kuri Yozefu. 33  Eleyazari umuhungu wa Aroni na we arapfa. Nuko bamushyingura ku Musozi wa Finehasi umuhungu we, aho yari yarahawe mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, Ufurate.
Ni ukuvuga, Ufurate.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntuma imbuto ze ziba nyinshi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iminsi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurya.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abari bahatuye.”
Ni ukuvuga, Ufurate.
Ni ukuvuga, Ufurate.
Cyangwa “kwigomeka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imana z’amahanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imana z’amahanga.”