Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ISI N’ABAYITUYE

Twasuye El Salvador

Twasuye El Salvador

IGIHE Abesipanyoli bageraga mu gihugu ubu cyitwa El Salvador, hakaba hashize imyaka igera hafi kuri 500, abaturage bo mu bwoko bwari bwiganje muri ako gace bitaga icyo gihugu cyabo Cuscatlán. Iryo zina risobanura ngo “Igihugu gitatse ubwiza.” Muri iki gihe, abaturage bo mu gihugu cya El Salvador hafi ya bose bakomoka ku moko y’abasangwabutaka n’Abanyaburayi bimukiyeyo.

Abaturage bo muri El Salvador barangwa n’umwete, urugwiro, ikinyabupfura no kubaha abandi. Mbere yo kuganira n’umuntu cyangwa gutangira akazi, barasuhuzanya bati “Buenos días” (Mwaramutse?) cyangwa bati “Buenas tardes” (Mwiriwe?). Abatuye mu byaro no mu migi mito, babona ko guca ku muntu utamushuhuje ari ikinyabupfura gike.

Ubuhinzi bw’ikawa bwagize uruhare rukomeye mu mateka ya El Salvador

Mu mafunguro bakunda kurusha ayandi harimo ayo bita pupusa. Pupusa imeze nka capati ikoze mu ifu y’ingano (cyangwa mu muceri), bakaba bayirisha foromaje, ibishyimbo, inyama z’ingurube n’ibindi. Nanone bakunze kuyirisha isupu y’inyanya na curtido, ni ukuvuga imvange y’amashu, karoti, ibitunguru na vinegeri. Nubwo hari abantu bayirisha ikanya n’icyuma, ubusanzwe irishwa intoki.

Pupusa ziri mu mafunguro akundwa cyane muri El Salvador

Los Tercios Waterfall, Suchitoto

 ESE WARI UBIZI? Igihugu cya El Salvador bakunda kucyita igihugu cy’ibirunga. Icyo gihugu kirimo ibirunga birenga 20, kandi bimwe muri byo biracyaruka. Isumo rya Los Tercios rimanukira ku bitare bimeze nk’inkingi za mpandesheshatu ndende, byabayeho biturutse ku iruka ry’ibirunga.

Muri El Salvador hari Abahamya ba Yehova barenga 38.000, bari mu matorero agera kuri 700. Bigisha Bibiliya abantu bagera ku 43.000 mu cyesipanyoli, icyongereza n’ururimi rw’amarenga rwo muri El Salvador.