Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wahangana n’ibibazo bijyana no gucura

Uko wahangana n’ibibazo bijyana no gucura

“Nagiraga ntya nkumva mfite agahinda nta mpamvu ifatika ibiteye. Narariraga bikagera nubwo nibaza niba ngiye gufatwa n’ibisazi.”—Rondro, * ufite imyaka 50.

“Hari igihe ubyuka mu gitondo ugasanga mu nzu ni akajagari, washaka ikintu ntukibone. Ibyo wari umaze imyaka n’imyaka ukora bitakugoye, birahinduka bikakubera umutwaro, ukibaza impamvu ikakuyobera.”—Hanta, w’imyaka 55.

ABA bagore nta cyo bari barwaye. Ahubwo bari mu gihe cyo gucura, ni ukuvuga cya gihe ubuzima bw’umugore butangira guhinduka, maze ubushobozi bwe bwo kororoka bugahagarara. None se niba uri umugore, waba uri hafi gucura? Ese uri muri icyo gihe? Uko waba uri kose, wowe n’incuti zawe nimubisobanukirwa, bizagufasha kuba witeguye guhangana n’ibibazo bijyana no gucura, igihe uzaba ugeze muri icyo gihe.

Igihe cyo gucura

Icyo gihe gikubiyemo igihe kibanziriza icyo gucura nyirizina, kigakomeza kugeza ku gihe umugore aba amaze gucura. * Icyakora, ubusanzwe ijambo gucura ryumvikanisha ibiba muri ibyo bihe byombi.

Abagore benshi batangira gucura bageze mu myaka 40, uretse ko hari n’ababitangira bageze mu myaka 60. Incuro nyinshi imihango igenda ishira buhoro buhoro. Umugore ashobora kumara amezi runaka atabona imihango, akajya ava amaraso make make, cyangwa akava cyane, bitewe n’uko umubiri we uba uvubura imisemburo mu buryo budasanzwe. Hari abagore bagira batya bakabura imihango burundu mu buryo butunguranye.

Hari igitabo cyavuze kiti “ibiba ku bagore bageze mu gihe cyo gucura biba bitandukanye.” Cyongeyeho kiti “ariko ikintu abagore bageze muri icyo kigero bakunze guhuriraho ni ukugira icyokere, gishobora gukurikirwa n’imbeho nyinshi” (Menopause Guidebook). Ibyo bimenyetso bishobora gutuma umugore adasinzira neza kandi agacika intege. None se ibyo bimara igihe kingana iki? Cya gitabo cyagize kiti “hari abagore banyuzamo bakagira icyokere mu gihe cy’umwaka cyangwa ibiri, muri  icyo gihe cyo gucura. Abandi bamara imyaka myinshi, uretse ko hari n’abandi bamara gucura, bagakomeza kujya bagira icyokere, kandi ibyo bikababaho ubuzima bwabo bwose.” *

Nanone umugore ashobora kurwara indwara yo kwiheba cyangwa akagira ibyiyumvo bihindagurika, bitewe n’ihindagurika ry’imisemburo. Ibyo bishobora gutuma akunda kurira, ubushobozi bwe bwo kwerekeza ibitekerezo hamwe bukagabanuka kandi agakunda kwibagirwa. Ariko nubwo bimeze bityo, icyo gitabo kigira kiti “ntibikunze kubaho ko umugore yahura n’ibyo bibazo byose icyarimwe.” Hari abahura n’ibibazo bike muri ibyo, cyangwa ntibanahure na byo rwose.—The Menopause Book.

Uko wahangana n’icyo kibazo

Umugore ugeze mu gihe cyo gucura aramutse agize ibintu bimwe na bimwe byoroheje ahindura, bishobora kugabanya bimwe mu bibazo bijyana no gucura. Urugero, abagore banywa itabi baramutse bariretse bishobora gutuma icyokere kigabanuka. Nanone abagore benshi iyo bagize ibyo bahindura mu mirire yabo bibagirira akamaro. Urugero, bashobora kugabanya cyangwa bakareka burundu inzoga, ibinyobwa birimo kafeyine, ibyokurya birimo ibirungo byinshi cyangwa isukari, kuko bishobora kongera icyokere. Birumvikana ariko ko kurya neza na byo ari iby’ingenzi. Ibyo byumvikanisha ko bagomba kurya indyo yuzuye kandi bagahinduranya.

Gukora siporo na byo bishobora kugabanya ibibazo bijyana no gucura. Urugero, bishobora kugabanya ibibazo byo kubura ibitotsi, bikagabanya umushiha, bigatuma amagufwa akomera, kandi bigatuma umugore arushaho kugira amagara mazima. *

Jya ubwira abandi uko umerewe

Uwitwa Rondro twigeze kuvuga, yaravuze ati “nta mpamvu yo kubabara wenyine. Iyo ubiganiriyeho n’incuti zawe, ntizihangayika cyane iyo zibonye ibikubaho.” Ibyo bishobora kuzifasha kukwihanganira no kukumva. Mu 1 Abakorinto 13:4 hagira hati “urukundo rurihangana kandi rukagira neza.”

Abagore benshi harimo n’abababazwa n’uko batagishobora kubyara, bafashijwe n’isengesho. Bibiliya igira iti “[Imana] iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:4). Nanone kumenya ko icyo gihe cyo gucura kimara igihe gito, birahumuriza. Iyo abagore bamaze gucura, ariko bagakomeza kwita ku buzima bwabo, bongera kugira imbaraga kandi bakamara indi myaka myinshi bafite ubuzima bwiza.

^ par. 2 Amazina yarahinduwe.

^ par. 6 Abaganga bavuga ko umugore yacuze, iyo amaze amezi 12 atajya mu mihango.

^ par. 8 Hari uburwayi bumwe na bumwe, urugero nk’indwara ya tiroyide, izindi ndwara ndetse n’imiti imwe n’imwe bitera icyokere. Ku bw’ibyo, mbere yo kwemeza ko icyo cyokere giterwa no gucura, byaba byiza usuzumye ibyo bintu byose.

^ par. 12 Kugira ngo abaganga bafashe abarwayi guhangana n’ibibazo bahura na byo mu gihe cyo gucura, bashobora kubaha imiti itandukanye, urugero nk’imisemburo imwe n’imwe, inyunganiramirire n’imiti irwanya indwara yo kwiheba. Igazeti ya Nimukanguke! ntiyamamaza uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivuza cyangwa imiti runaka.