Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Porunogarafiya ishobora kubasenyera

Porunogarafiya ishobora kubasenyera

 Umugore we yatahuye ibintu yari yaramuhishe. Yamusabye imbabazi abikuye ku mutima, amusezeranya ko atazongera kandi yarabiretse koko. Icyakora nyuma y’igihe yaracitswe arongera arabikora. Nabwo umugore we yarabimenye. Umugabo yongeye gusaba imbabazi kandi amusezeranya ko atazongera.

 Ese nawe ni uko bijya bikugendekera? Niba ari uko, ugomba kumenya ko ingeso yo kureba porunogarafiya igira ingaruka ku wo mwashakanye kandi ugomba kugira icyo ukora kugira ngo uyicikeho. a

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Icyo ukwiriye kumenya

 Porunogarafiya ishobora kugusenyera. Ishobora gutuma uwo mwashakanye yumva akurakariye kandi ntiyongere kukwizera. b

 Uko umugore ufite umugabo ureba porunogarafiya ashobora kwiyumva:

  •   Agambanirwa. Umugore witwa Sarah yaravuze ati: “Mba numva ari nk’aho umugabo wanjye ahora anca inyuma.”

  •   Adakwiriye. Hari umugore wavuze ko kuba umugabo we afite ingeso yo kureba porunogarafiya bituma yumva ari “mubi kandi bimuteye isoni.”

  •   Gutakaza icyizere. Umugore witwa Helen yaravuze ati: “Aho umugabo wanjye agiye hose mba numva ntamufitiye icyizere.”

  •   Guhangayika. Umugore witwa Catherine yaravuze ati: “Mpora mpangayikishijwe n’ingeso y’umugabo wanjye.”

 Tekereza kuri ibi: Bibiliya isaba umugabo gukunda umugore we (Abefeso 5:25). Ese umugabo utuma umugore we agira ibyiyumvo nk’ibyo byavuzwe huruguru, yaba amukunda?

 Icyo ushobora gukora

 Gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya si ibintu byoroshye. Umugore witwa Stacey yaravuze ati: “Umugabo wanjye yaretse itabi, urumogi n’inzoga ariko gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya byaramunaniye.”

 Niba nawe uri muri iyo mimerere, inama zikurikira zishobora kugufasha gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya burundu.

  •   Jya umenya ko kureba porunogarafiya ari bibi. Kureba porunogarafiya bituma umuntu agira ibitekerezo by’ubwikunde byo gushaka gukora ibyo ashaka byose ngo ahaze irari ry’ibitsina. Ibyo bituma abashakanye badakomeza gukundana, kwizerana no kuba indahemuka. Kandi ibyo bintu ni byo by’ingenzi kugira ngo abashakanye bagire ibyishimo. Nanone bigaragaza ko utubaha Yehova Imana we watangije ishyingiranwa.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose.”—Abaheburayo 13:4.

  •   Gira icyo wiyemeza. Ntukavuge uti: ‘Iyaba umugore wanjye azi kugaragaza urukundo simba ndeba porunogarafiya.’ Gukomeza gushinja umugore wawe amakosa si bikwiriye, bizatuma wongera kureba porunogarafiya igihe yongeye kugutenguha.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Ahubwo umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka.”—Yakobo 1:14.

  •   Jya uganira n’uwo mwashakanye kandi mubwizanye ukuri. Umugabo witwa Kevin yaravuze ati: “Nganira n’umugore wanjye buri munsi. Tuganira ku bintu ndeba, tukareba niba ari bibi cyangwa nta cyo bitwaye? Ibyo bituma yumva ko nta cyo muhisha.”

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

  •   Komeza kuba maso. Ushobora gucikwa ukongera kureba porunogarafiya n’ubwo waba waramaze imyaka myinshi wumva waracitse kuri iyo ngeso. Kevin twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Namaze imyaka icumi ntareba porunogarafiya kandi numvaga rwose naracitse kuri iyo ngeso. Icyakora iyo ngeso nta ho yari yaragiye, yari imeze nk’isinziriye itegereje gukanguka.”

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Ku bw’ibyo rero, umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa.”—1 Abakorinto 10:12.

  •   Mu gihe uhanganye n’igishuko, jya ubanza utuze. Nubwo udashobora kwirinda ibyifuzo bibi, ushobora guhitamo gukora ibihuje n’ibyifuzo byawe cyangwa ugahitamo kutabikora. Niwitoza gutekereza ku bindi bintu byiza ibyifuzo bibi bizageraho bigushiremo.

     Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Buri wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, afite ukwera n’icyubahiro, adatwarwa n’irari ry’ibitsina.’—1 Abatesalonike 4:4, 5.

  •   Jya wirinda ibintu byatuma wongera kureba porunogarafiya. Hari igitabo cyavuze kiti: “Iyo uhuye n’ibintu bishobora gutuma ugwa mu mutego wo kongera kureba porunogarafiya, uba umeze nk’umuntu ufite ikibiriti na peteroli. Ntibimusaba imbaraga nyinshi . . . kugira ngo acane umuriro.”

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Ntihakagire ikibi icyo ari cyo cyose kintegeka.”—Zaburi 119:133.

  •   Ntukitakarize ikizere. Kugira ngo ugarurire icyizere uwo mwashakanye, bishobora gufata igihe kirekire cyangwa imyaka. Icyakora hari inkuru zigaragaza ko bishoboka.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Urukundo rurihangana.”—1 Abakorinto 13:4.

a Nubwo iyi ngingo yibanze ku bagabo amahame akubiyemo areba n’abagore bareba porunogarafiya.

b Hari abashakanye bavuga ko kurebera hamwe porunogarafiya bishobora gutuma barushaho gukundana. Icyakora ibyo binyuranyije n’amahame yo muri Bibiliya.—Imigani 5:15-20; 1 Abakorinto 13:4, 5; Abagalatiya 5:22, 23.