Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwikunda?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwikunda?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya igaragaza ko kwikunda mu rugero rushyize mu gaciro nta cyo bitwaye. Kwikunda bikubiyemo kwiyitaho, kwiyubaha no kwigirira ikizere (Matayo 10:31). Bibiliya igaragaza ko tutagomba kwikunda mu buryo burenze urugero.

Ni nde tugomba gukunda mbere na mbere?

  1.   Tugomba gukunda Imana mbere na mbere. Bibiliya yigisha ko itegeko rya mbere rikomeye kuruta ayandi ari irigira riti: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose.”​—Mariko 12:28-30; Gutegeka kwa Kabiri 6:5.

  2.   Itegeko rya kabiri na ryo rikomeye rigira riti: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—Mariko 12:31; Abalewi 19:18.

  3.   Nubwo nta tegeko ryo muri Bibiliya ridusaba kwikunda, ariko irigira riti: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,” rigaragaza ko tugomba kwikunda mu rugero rushyize mu gaciro kandi tukiyubaha.

Ni nde Yesu yakundaga mbere na mbere?

 Yesu yagaragaje uko twakunda Imana, bagenzi bacu n’uko twakwikunda. Nanone yategetse abigishwa be gukurikiza urugero rwe.—Yohana 13:34, 35.

  1.   Yakundaga Yehova mbere na mbere kandi yari yariyemeje gukora ibyo ashaka. Yesu yaravuze ati: “Isi imenye ko nkunda Data, kandi ko uko Data yantegetse gukora ari ko nkora.”​—Yohana 14:31.

  2.   Yesu yakundaga abandi, kandi yabigaragaje yita ku byo bakeneye, agera nubwo atanga ubuzima bwe.​—Matayo 20:28.

  3.   Yesu yagaragaje ko yikundaga mu buryo bushyize mu gaciro, afata umwanya wo kuruhuka, kurya no kwishimana n’inshuti ze.​—Mariko 6:31, 32; Luka 5:29; Yohana 2:1, 2; 12:2.

Ese gukunda abandi kurusha uko wikunda bituma utagira ibyishimo kandi ntiwiyubahe?

 Oya. Twaremwe mu ishusho y’Imana kandi umuco wayo w’ingenzi ni urukundo ruzira ubwikunde (Intangiriro 1:27; 1 Yohana 4:8). Ubwo rero natwe dushobora kugaragariza abandi urukundo. Nubwo kwikunda atiri bibi, turushaho kwishima iyo dukunda Imana mbere ya byose kandi tugakorera abandi ibyiza. Bibiliya igira iti: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

 Abantu benshi bo muri iki gihe bumva ko kwikunda ari byo bituma umuntu yishima. Muri make barikunda aho gukunda bagenzi babo. Icyakora ibibaho muri iki gihe, bigaragaza ko abantu barushaho kugira ubuzima bwiza n’ibyishimo iyo bakurikije iyi nama igira iti: “Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”​—1 Abakorinto 10:24.