Soma ibirimo

Ese idini cyangwa Ijambo ry’Imana, byagufasha kwishimira ubuzima?

Ese idini cyangwa Ijambo ry’Imana, byagufasha kwishimira ubuzima?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Igitabo cya kera gikubiyemo ubwenge ari cyo Bibiliya, gisubiza ibibazo by’ingenzi twibaza ku birebana n’ubuzima, kandi gishobora kudufasha kubaho neza no kwishimira ubuzima. Dore bimwe mu bibazo isubiza:

  1.   Ese hariho Umuremyi? Bibiliya ivuga ko Imana ‘yaremye ibintu byose’ (Ibyahishuwe 4:11). Kubera ko Imana ari yo yaturemye, izi icyo dukeneye kugira ngo tugire ibyishimo kandi twumve tunyuzwe.

  2.   Ese Imana inyitaho? Bibiliya ivuga ko Imana ititarura abantu. Ahubwo igira iti ‘ntiri kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Ishishikazwa n’ibikubaho kandi yifuza ko wagira icyo ugeraho mu buzima.​—Yesaya 48:17, 18; 1 Petero 5:7.

  3.   Ni mu buhe buryo kumenya Imana byamfasha kumererwa neza? Imana yaturemanye ubushobozi bwo ‘gukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka.’ Ni yo mpamvu duhorana inyota yo gusobanukirwa intego y’ubuzima (Matayo 5:3). Nanone gukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka bikubiyemo kugira icyifuzo cyo kumenya Umuremyi wacu no kugirana na we ubucuti. Imana izashimishwa n’uko wihatira kuyimenya, bitewe n’uko Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”​—Yakobo 4:8.

 Abantu babarirwa muri za miriyoni biboneye ko kugirana ubucuti n’Imana byatumye bagira ibyishimo kandi bakarushaho kubaho neza. Nubwo kumenya Imana bitazagukuriraho ibibazo ufite, ubwenge bukubiye muri Bibiliya bushobora kugufasha

 Amadini menshi akoresha Bibiliya ariko ntakurikize inyigisho zayo. Ariko idini ry’ukuri, ni ukuvuga irikurikiza ibyo Bibiliya yigisha, rizagufasha kumenya Imana.