Soma ibirimo

Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?

Ese Bibiliya yadufasha guhangana n’indwara idakira?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Imana yita ku bagaragu bayo barwaye. Bibiliya ivuga ibyerekeye umugaragu wayo wizerwa igira iti “Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho” (Zaburi 41:3). Niba urwaye indwara idakira, dore ibintu bitatu byagufasha guhangana na yo:

  1.   Jya usenga usaba imbaraga zo kwihangana. Iyo usenze ubona “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose,” yagufasha gukomeza kwihangana kandi ntuhangayike cyane.​—Abafilipi 4:6, 7.

  2.   Jya urangwa n’icyizere. Bibiliya igira iti “kurangwa n’akanyamuneza bituma ugira ubuzima bwiza, ariko iyo wihebye upfa buhoro buhoro” (Imigani 17:22, Good News Translation). Itoze kujya utera urwenya, kuko ibyo bishobora kukumara agahinda kandi bigatuma ugira ubuzima bwiza.

  3.   Iringire amasezerano y’Imana. Kugira ibyiringiro bihamye bishobora gutuma ugira ibyishimo nubwo waba urwaye indwara idakira (Abaroma 12:12). Bibiliya ivuga ko hari igihe ‘nta muturage uzavuga ati “ndarwaye”’ (Yesaya 33:24). Icyo gihe Imana izakiza abantu indwara zidakira, abaganga bo muri iki gihe badashobora kuvura. Urugero, Bibiliya ivuga ko abantu bashaje bazahinduka inkumi n’abasore, igira iti “reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe.”​—Yobu 33:25.

 Icyo wazirikana: nubwo Abahamya ba Yehova bemera ubufasha Imana itanga, iyo barwaye indwara zidakira bajya kwivuza (Mariko 2:17). Icyakora, Abahamya ba Yehova ntibamamaza uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivuza. Bumva ko buri wese yagombye guhitamo uburyo bumunogeye bwo kwivuza.