Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Ibyahishuwe 21:1—“Ijuru rishya n’isi nshya”

Ibyahishuwe 21:1—“Ijuru rishya n’isi nshya”

 “Nuko mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuyeho, kandi n’inyanja yari itakiriho.”—Ibyahishuwe 21:1, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.”—Ibyahishuwe 21:1, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Byahishuwe 21:1 usobanura

 Uyu murongo ukoresha imvugo y’ikigereranyo kugira ngo ugaragaze uko Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bw’abantu. Ubwo bwami buzakuraho ibibi byose kandi buzategeka abantu beza biteguye kumvira abayobozi babwo.

 Igitabo cy’Ibyahishuwe gikoresha imvugo ishushanya cyangwa y’ikigereranyo (Ibyahishuwe 1:1). Ubwo rero bihuje n’ubwenge kuvuga ko ijuru cyangwa isi bikoreshwa muri uyu murongo, atari ijuru nyajuru cyangwa isi isanzwe ahubwo ni imvugo y’ikigereranyo. Ikindi nanone, imvugo z’ikigereranyo “ijuru rishya” na “isi nshya” zinakoreshwa no mu yindi mirongo ya Bibiliya (Yesaya 65:17; 66:22; 2 Petero 3:13). Gusuzuma iyo mirongo n’izindi nkuru zo muri Bibiliya biradufasha kumva neza icyo izo mvugo zisobanura.

 “Ijuru rishya.” Rimwe na rimwe Bibiliya ikoresha ijambo “ijuru” yerekeza ku butegetsi cyangwa ubuyobozi (Yesaya 14:12-14; Daniyeli 4:25, 26). Hari ibisobanuro byavuze ko mu buhanuzi, “mu buryo bw’ikigereranyo ijuru risobanura ubutegetsi buriho cyangwa ubuyobozi.” a Nta gushidikanya ko “ijuru rishya” rivugwa mu Byahishuwe 21:1, ryerekeza ku Bwami bw’Imana. Rimwe na rimwe, mu gitabo cy’Ibyahishuwe no mu bindi bitabo bya Bibiliya, ubutegetsi bwo mu ijuru bwitwa “Ubwami bwo mu ijuru” (Matayo 4:17; Ibyakozwe 19:8; 2 Timoteyo 4:18; Ibyahishuwe 1:9; 5:10; 11:15; 12:10). Nta gushidikanya ko Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo, buzasimbura “ijuru rya kera,” iryo rikaba ari ubutegetsi bwose budatunganye bwashyizweho n’abantu.—Daniyeli 2:44; Luka 1:31-33; Ibyahishuwe 19:11-18.

 “Isi nshya.” Bibiliya ivuga ko iyi si dutuyeho itazigera irimburwa cyangwa isimburwe n’indi (Zaburi 104:5; Umubwiriza 1:4). None se ubwo isi igereranya iki? Inshuro nyinshi Bibiliya ikoresha ijambo “isi” yerekeza ku bantu (Intangiriro 11:1; 1 Ngoma 16:31; Zaburi 66:4; 96:1). Ubwo rero “isi nshya,” yerekeza ku muryango w’abantu wumvira ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru. “Isi ya kera,” cyangwa abantu barwanya Ubwami bw’Imana bazavanwaho.

 “Inyanja yari itakiriho.” Kimwe n’ibindi bivugwa mu murongo wo mu Byahishuwe 21:1, “inyanja” na yo ifite icyo igereranya. Kimwe nuko inyanja ikunze kuba irimo imiraba cyangwa ikivumbagatanya, birakwiriye ko inyanja igereranya abantu benshi bateza ibibazo kubera ko bigometse kandi bakitandukanya n’Imana (Yesaya 17:12, 13; 57:20; Ibyahishuwe 17:1, 15). Abo nabo bazavaho. Muri Zaburi ya 37:10 hagira hati: “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure.”

Impamvu umurongo wo mu Byahishuwe 21:1 wanditswe

 Igitabo cy’Ibyahishuwe cyahanuye ibizaba mu gihe cy’“umunsi w’Umwami” (Ibyahishuwe 1:10). Dukurikije ubuhanuzi bwa Bibiliya, uwo munsi watangiye mu mwaka wa 1914, igihe Yesu yatangiraga gutegeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. b Ariko ntiyahise atangira gutegeka isi. Mu by’ukuri, ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ko ibibera ku isi byari kurushaho kuba bibi mu gihe “umunsi w’Umwami” watangiraga. Icyo gihe kihariye ni cyo cyitwa “iminsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5, 13; Matayo 24:3, 7; Ibyahishuwe 6:1-8; 12:12). Iyo minsi igoye kwihanganira kandi yuzuye ibibazo nirangira, Ubwami bw’Imana buzakuraho ijuru n’isi by’ikigereranyo bishaje maze twinjire mu gihe gishya gihebuje kandi cy’amahoro. Abazayoborwa n’Ubwami bw’Imana ni ukuvuga abagize “isi nshya” bazishimira kubaho neza kandi bafite ubuzima butunganye.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe mu nshamake.

a McClintock and Strong’s Cyclopedia (1891), Volume IV, ipaji ya 122.

b Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ivuga iki ku mwaka wa 1914?