Soma ibirimo

Mushiki wacu Nataliya Voropaeva

22 GICURASI 2023
U BURUSIYA

“Ushobora kugira ubutwari nubwo waba ufite ubwoba”

“Ushobora kugira ubutwari nubwo waba ufite ubwoba”

Ku itariki ya 24 Werurwe 2023, urukiko rw’akarere ka Zheleznodorozhny ruri mu gace ka Krasnoyarsk rwatangaje umwanzuro warwo mu rubanza rwa mushiki wacu Nataliya Voropaeva. Yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda asaga 5.400.000.

Icyo twamuvugaho

Kimwe na Nataliya, natwe twiyemeje gukomeza “kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti: “Yehova ni we umfasha, sinzatinya.’”—Abaheburayo 13:6.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ugushyingo 2017–Ugushyingo 2020

    Abapolisi batangiye kumuneka kandi inzu yabagamo barayisaka. Igihe bakoraga iperereza ku muvandimwe Andrey Stupnikov, umugore we Nataliya bamuhase ibibazo

  2. Ku itariki ya 5 Nzeri 2022

    Bamukoreye idosiye

  3. Ku itariki ya 6 Nzeri 2022

    Yabujijwe kuva mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 20 Ukwakira 2022

    Bamushinje ibyaha

  5. Ku itariki ya 27 Gashyantare 2023

    Ni bwo urubanza rwe rwatangiye

  6. Ku itariki ya 24 Werurwe 2023

    Bamuciye amande angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 5.400.000.