Soma ibirimo

U BURUSIYA

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—U Burusiya

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—U Burusiya

Amateka y’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya muri iki gihe, arangwa n’ibitotezo no guhutazwa. Mu kinyejana cya 20 ho habayemo ibintu byinshi, abayobozi b’u Burusiya bagiye bafata nabi Abahamya ba Yehova kandi bakabahohotera nubwo bazwiho kuba ari abaturage b’abanyamahoro kandi bubahiriza amategeko ya leta. Intego abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bari bafite yari iy’uko bahindura ku ngufu Abahamya ba Yehova cyangwa bakabacengezamo amatwara yabo. Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi amagana boherejwe muri Siberiya, kandi ntibari bemerewe gutunga Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Bahoraga babagenzura, ibyo bigatuma bakora amateraniro mu ibanga. Iyo babafataga barabakubitaga cyane kandi bagakatirwa igifungo kirekire.

Mu mwaka wa 1991, ni bwo ibyo byatangiye guhinduka, igihe abayobozi b’u Burusiya bahaga ubuzimagatozi Abahamya ba Yehova kandi bakabemerera gukorera Yehova mu mudendezo nta we ubabangamiye. Icyakora, ako gahenge ntikamaze igihe.

Mu mwaka wa 2009, ibitotezo no gukandamizwa byatangiye kwiyongera, igihe Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiraga umwanzuro wari wafashwe n’Urukiko rw’Iremezo, w’uko idini ry’Abahamya ba Yehova rishyizwe ku rutonde rw’“intagondwa.” Hashize imyaka myinshi Abahamya ba Yehova biregura mu nkiko. Muri Mata 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwategetse ko imiryango ihagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko ihagarikwa, kubera ko bashinjwaga gukora ibikorwa by’ubutagondwa. Icyo gihe abayobozi b’u Burusiya bahise batangira gufatira imitungo y’Abahamya, bafunga aho basengera kandi batangaza ko ibitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova birimo “ibitekerezo by’ubutagondwa.”

Uretse kuba baragiye bibasira imiryango yo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bakoreshaga, banatangiye kujya bibasira buri muntu ku giti cye. Kugira ngo babigereho, batangiye kujya babasanga aho bakorera amateraniro. Abapolisi banatangiye kwigabiza ingo z’Abahamya, bakabahohotera kandi bakabajyana kubahata ibibazo. Abategetsi bagiye bafata Abahamya ba Yehova baba abakuru, abato, abagabo cyangwa abagore, bakabahamya ibyaha kandi bakajyanwa muri gereza cyangwa bagafungishwa ijisho.

Guhera muri Mata 2017, igihe Urukiko rw’Ikirenga rwahagarikaga umurimo wacu mu Burusiya, Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bafunzwe by’agateganyo, barakatirwa cyangwa bajyanwa muri gereza bashinjwa ibyaha by’“ubutagondwa”. Kugeza ku itariki ya 18 Werurwe 2024, mu Burusiya hari hari Abahamya ba Yehova 117 bafunzwe.

Batabariza Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya ngo be gukomeza kugirirwa nabi

Abayobozi b’u Burusiya bakomeza gushinja ibikorwa by’“ubutagondwa” Abahamya ba Yehova, nubwo imiryango mpuzamahanga ikomeza gusaba ko u Burusiya bwahagarika kubatoteza. Imiryango mpuzamahanga n’inkiko bidakorera mu Burusiya byavuze ko bidashyigikiye ibyo leta y’u Burusiya ikora itoteza Abahamya ba Yehova.

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu: Ku itariki ya 7 Kamena 2022, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro utazibagirana urengera Abahamya ba Yehova. Uwo mwanzuro ugaragaza ko u Burusiya bwatoteje Abahamya ba Yehova (mu rubanza Taganrog LRO n’abandi baburanagamo n’u Burusiya, nos. 32401/10 n’izindi manza 19). Urwo rukiko rwavuze ko kuba mu mwaka wa 2017 u Burusiya bwarahagaritse Abahamya ba Yehova binyuranyije n’amategeko. Urwo rukiko rwasabye u Burusiya gukora uko bushoboye “bugafata ingamba za ngombwa, bugahagarika izindi manza zose zitaracibwa ziregwamo Abahamya ba Yehova, . . . Leta y’u Burusiya igafungura Abahamya ba Yehova bose. Nanone kandi u Burusiya bwategetswe gusubiza imitungo yose bwafatiriye cyangwa bugatanga amafaranga angana na 65.144.729.324 FRW. Ikindi kandi bwasabwe gutanga amande angana na 3.772.554.429 y’ibintu byangijwe.

Ibaruwa y’Umunyamabanga Uhoraho w’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi: Mu ibaruwa yo ku itariki ya 9 Ukuboza 2022, Marija Pejčinović Burić yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, yaravuze ati: “Mu rubanza rwa Krupko n’abandi n’iz’Abahamya ba Yehova b’i Moscow n’abandi, zirebana no kwamburwa ubuzimagatozi, guhagarika amateraniro n’ibindi bikorwa by’idini, byagiye bikurikirwa no kubuzwa amahwemo kwa bamwe mu Bahamya ba Yehova, Komite y’Abaminisitiri y’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi yasabye abayobozi b’u Burusiya gukuraho icyemezo cyo kubuza Abahamya ba Yehova uburenganzira bwabo bwo gusenga kandi bagahagarika ibirego byose babarega.”

Umwanzuro wa Komite y’Abaminisitiri bagize akanama k’Uburayi: Mu nama yabaye muri Nzeri 2023, Komite y’Abamanisitiri [CoM] yaravuze iti: “Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruhangayikishijwe n’uko abayobozi b’u Burusiya birengagije nkana ingingo ya 46 y’Amasezerano y’ibihugu by’i Burayi ndetse n’umwanzuro w’urubanza umuryango wacu (Taganrog LRO) ndetse n’abandi baburanye . . . wavugaga ko Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bagombaga gufungurwa.” Kubera ko u Burusiya butubahirije ibyo bwasabwaga, iyo Komite y’Abaminisitiri “yafashe umwanzuro ko icyo kibazo izakigeza imbere ya Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko n’indi miryango mpuzamahanga iri gukurikirana ibitotezo Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bahura na byo, ifite intego yo gukurikirana ko imyanzuro y’inkiko yubahirizwa.”

Ingero za vuba z’imyanzuro ikomeye yafashwe n’inkiko

  • Ku itariki ya 25 Mutarama 2024, mushiki wacu washatse witwa Sona Olopova ufite imyaka 37, yakatiwe imyaka ibiri akora imirimo y’agahato mu kigo ngororamuco. Yasabwe kuba muri icyo kigo giherereye mu gace ka Samara kugeza igihe iyo myaka izarangirira.

  • Muri Nyakanga 2018, abapolisi bagabye igitero ku rugo rw’umugore n’umugabo b’Abahamya batuye mu gace ka Vladivostok. Mu mwaka wakurikiyeho batangiye gukurikiranwa mu nkiko babashinja “gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa.” Ku itariki ya 6 Gashyantare 2024, Urukiko rw’Ubujurire na rwo rwahamije icyaha Dmitriy Barmakin. Yahise ajyanwa muri gereza akiva mu rukiko kugira ngo arangize igihano cy’imyaka umunani yakatiwe. Umugore wa Dmitriy, Yelena, nawe arimo arakurikiranwa mu nkiko azira ukwizera kwe.

  • Umuvandimwe Chagan ufite imyaka 53 washatse, yahamijwe icyaha n’urukiko rw’akarere ka Tsentralniy ruherereye mu gace ka Tolyatti mu ntara ya Samara. Yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani. Icyo ni cyo gifungo kirekire cyari gikatiwe umugabo w’Umuhamya mu Burusiya. Ku itariki ya 29 Gashyantare 2024, igihe urubanza rwe rwarangiraga yahise ajyanwa muri gereza. Ubu afungiwe muri Gereza No. 4 yo mu ntara ya Samara.

  • Urukiko rw’intara ya Irkutsk iri mu Burasirazuba bwa Siberiya rwashinjije abavandimwe icyenda icyaha cy’ubutagondwa. Ku itariki ya 5 Werurwe 2024, abavandimwe icyenda bakatiwe igifungo cy’imyaka itandukanye, uwakatiwe myinshi yakatiwe irindwi, kandi umukuru muri bo afite imyaka 72. Abapolisi basatse ingo zabo, maze mu kwezi k’Ukwakira 2021 batangira gukurikiranwa n’inkiko, nyuma baza guhamwa n’icyaha. Igihe babakatiraga, umuvandimwe umwe witwa Yaroslav Kalin, yari amaze imyaka ibiri afunzwe by’agateganyo. Yavuze ko igihe amaze afunzwe ari igihe cyari kigoye kuko yari afungiwe ahantu habi cyane.

Hakorwa ibishoboka byose ngo abantu badakomeza gufungwa barengana

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, bahangayikishijwe cyane n’ukuntu u Burusiya bufata nabi bagenzi babo bahuje ukwizera. Abahamya babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino bagiye bandikira amabaruwa abayobozi bo mu Burusiya kandi bakayohereza, babasaba kureka gufunga bagenzi babo. Abavoka baburanira Abahamya ba Yehova bafunzwe, bagejeje ibirego byabo kuri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu no ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu buryo Bunyuranyije n’Amategeko. Nanone bajuririye mu nkiko zose zo mu Burusiya. Abahamya ba Yehova boherereje Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu inyandiko nyinshi zisaba kurenganurwa kandi banahaye raporo imiryango mpuzamahanga irenganura abahohotewe. Abahamya ba Yehova bazakomeza gukora uko bashoboye kose kugira ngo bagenzi babo bahuje ukwizera bo mu Burusiya barenganurwe kandi itotezwa rishingiye ku idini bakorerwa rirangire.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 18 Werurwe 2024

    Abahamya ba Yehova bari bafunzwe ni 117.

  2. Ku itariki ya24 Ukwakira 2023

    Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasohoye imyanzuro ibiri yarebaga amadini ari mu gace ka Elista na Abinsk. Muri iyo myanzuro, iyo Komite yavuze ko u Burusiya bwarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova, kuko barenze ku ngingo ya 18.1 yo mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki ivuga ko abantu bafite umudendezo wo kugira ibitekerezo byabyo, kuyoborwa n’umutimanama wabo no kujya mu idini bashaka. Nanone yavuze ko barenze ku ngingo ya 22.1, ivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kwifatanya n’abandi. Nanone iyo myanzuro yemeje ko nta kintu na kimwe kiboneka mu nyandiko z’Abahamya gikwirakwiza urwango cyangwa urugomo.

  3. Ku itariki ya 7 Kamena 2022

    Urukiko rw’U Burayi rwafashe umwanzuro utazibagirana mu rubanza Abahamya ba Yehova bo muri Taganrog (Taganrog LRO) n’abandi baburanagamo n’ u Burusiya, kuko bwafataga nabi Abahamya ba Yehova.

  4. Ku itariki ya 12 Mutarama 2022

    Minisiteri y’Ubutabera yo mu Burusiya yashyize porogaramu ya JW Library ku rutonde rw’ibikoresho birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Ubu ni ubwa mbere mu gihugu cy’u Burusiya bahagarika porogaramu y’ikoranabuhanga bayiziza ko irimo ibitekerezo by’ubutagondwa.

  5. Ku itariki ya 27 Nzeri 2021

    Urukiko rw’umujyi wa Saint Petersburg rwanze ubujurire bw’umwanzuro wari wafashwe ku itariki ya 31 Werurwe 2021. Uwo mwanzuro wavugaga ko porogaramu ya JW Library irimo ibitekerezo by’ubutagondwa kandi ko igomba guhagarikwa ntizongere gukoreshwa mu gihugu cy’u Burusiya no muri Crimée. Umwanzuro wa mbere urukiko rwari rwafashe uzubahirizwa.

  6. Ku itariki ya 26 Mata 2019

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko ryasanze Dimtriy Mikhailov yaravukijwe umudendezo wo kujya mu idini ashaka, kandi risaba ko u Burusiya bwahagarika ibikorwa byo gutoteza Abahamya ba Yehova.

  7. Ku itariki ya 20 Mata 2017

    Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwemeje ko imiryango yo mu rwego rw’amategeko 395 ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova iseswa kandi n’ibiro byabo bigafatirwa.