17 KANAMA 2022
U BURUSIYA
Nubwo bari bafunzwe bakomeje gutera inkunga abagore babo
Ku itariki ya 8 Kanama 2022, urukiko rw’akarere ka Golovinskiy ruri i Moscow rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Serebryakov na Yuriy Temirbulatov. Buri wese yakatiwe imyaka itandatu n’igice y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko baguma muri gereza. Bahise bafungurwa.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 10 Gashyantare 2021
Abayobozi bo muri minisiteri ishinzwe umutekano mu Burusiya, abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi, n’abo mu kigo gishinzwe umutekano bigabije ingo cumi 16 z’Abahamya ba Yehova. Abavandimwe babiri bavuze ko bakubiswe naho 18 bahatwa ibibazo. Aleksandr na Yuriy barafunzwe
12 Gashyantare 2021
Abo bavandimwe bombi bafunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 28 Ukwakira 2021
Yuriy yajyanywe ku bitaro aho yabazwe ikibyimba yari afite
Ku itariki ya 4 Ugushyingo 2021
Yuriy yavanywe mu bitaro asubizwa muri gereza
Ku itariki ya 7 Gashyantare 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye
Icyo twabavugaho
Aleksandr na Yuriy batanze urugero rwiza mu birebana no kwita ku bagize imiryango yabo mu buryo bw’umwuka nubwo batari bari kumwe. Twifuza ko Yehova yakomeza kubaha imigisha bo n’imiryango yabo kubera ko bakomeje kwihangana ari indahemuka.—1 Timoteyo 5:8.