Soma ibirimo

Umuvandimwe Roman Adestov n’umugore we Alina

28 MATA 2023
U BURUSIYA

“Nta kintu na kimwe cyambuza kugira ibyishimo”

“Nta kintu na kimwe cyambuza kugira ibyishimo”

Urukiko rw’akarere ka Kovrovskiy ruherereye mu gace ka Vladimir ruzatangaza umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo umuvandimwe Roman Adestov. Nta gihano ubushinjacyaha buramusabira.

Icyo twamuvugaho

Twizeye tudashidikanya ko Yehova, “we Gitare cy’iteka ryose,” azakomeza ‘kurinda abamwiringiye’ kandi ko azabaha ‘amahoro ahoraho.’—Yesaya 26:3, 4.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 28 Kamena 2021

    Yakorewe dosiye

  2. Ku itariki ya 8 Nyakanga 2021

    Yarafashwe arafungwa kandi urugo rwe rwarasatswe

  3. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2021

    Yafunzwe by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021

    Yararekuwe maze afungishwa ijisho

  5. Ku itariki ya 21 Kamena 2022

    Yaretse gufungishwa ijisho amenyeshwa ko atemerewe kurenga agace atuyemo

  6. Ku itariki ya 26 Nzeri 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye