Soma ibirimo

Umuvandimwe Dmitriy Dolzhikov n’umugore we Marina

2 GICURASI 2023 | YAHUJWE N’IGIHE: 3 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Yatewe inkunga n’ingero z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | Yatewe inkunga n’ingero z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka

Ku itariki ya 30 Kamena 2023, urukiko rw’akarere ka Leninskiy ruri mu gace ka Novosibirsk, rwahamije icyaha umuvandimwe Dmitriy Dolzhikov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itatu. Igifungo cye umucamanza yahise agihinduramo imirimo y’agahato izamara imyaka itatu. Ubwo rero ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza. Muri cyo gihe cyose, leta izajya ifatira 10 ku ijana by’umushahara we. Nanone ntiyemerewe kurenga umujyi atuyemo.

Icyo twamuvugaho

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza guha imbaraga Dmitriy n’abandi twese, akanazirikana ukwizera kwacu no kwihanga kwacu.—Ibyahishuwe 2:19.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 13 Gicurasi 2022

    Ni bwo yakorewe dosiye

  2. Ku itariki ya 8 Nzeri 2022

    Basatse inyubako yabagamo kandi bamufunga by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 9 Nzeri 2022

    Bamuhase ibibazo kandi bamujyana n’indege bajya kumufungira mu ntara ya Novosibirsk avuye mu ya Chelyabinsk. Icyo gihe yakoze urugendo rw’ibirometero 1.500

  4. Ku itariki ya 11 Ugushyingo 2022

    Ni bwo urubanza rwe rwatangiye

  5. Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2022

    Yararekuwe maze afungishwa ijisho