Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Dolganov

4 MATA 2024 | YAHUJWE N’IGIHE, KU ITARIKI YA 9 MATA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE ALEKSANDR YARAFUNZWE | ‘Ikintu cy’ingenzi ni ubucuti mfitanye na Yehova’

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE ALEKSANDR YARAFUNZWE | ‘Ikintu cy’ingenzi ni ubucuti mfitanye na Yehova’

Ku itariki ya 8 Mata 2024, urukiko rw’akarere ka Avtozavodskiy rwo mu mujyi wa Tolyatti mu gace ka Samara, rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Dolganov kandi rumukatira imyaka itatu y’igifungo. Yahise ajyanwa muri gereza akiva mu rukiko.

Icyo twamuvugaho

Kimwe na Aleksandr, tubona ko gukoresha neza igihe cyacu muri iyi ‘minsi mibi’ turimo, ari byo by’ingenzi.—Abefeso 5:15, 16.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 16 Gicurasi 2023

    Urugo rwe rwarasatswe, kandi afungwa by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 17 Gicurasi 2023

    Yafunguwe aho yari afungiwe by’agateganyo, ariko ategekwa kutava mu rugo, kandi yabujijwe gukoresha telefone cyangwa interineti

  3. Ku itariki ya 10 Kanama 2023

    Yemerewe kuva mu rugo, ariko ategekwa kutarenga agace atuyemo

  4. Ku itariki ya 13 Ukwakira 2023

    Ni bwo urubanza rwe rwatangiye