Soma ibirimo

24 GICURASI 2023
LETONIYA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu Kinyalativiya yerekanywe mu imurika ry’ibitabo ryabereye mu mujyi Riga

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu Kinyalativiya yerekanywe mu imurika ry’ibitabo ryabereye mu mujyi Riga

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2023, abantu barenga 21.000 bitabiriye imurika ry’ibitabo byo mu rurimi rw’Ikinyalativiya ryabereye mu mujyi wa Riga mu gihugu cya Lativiya. Yari inshuro ya karindwi abavandimwe na bashiki bacu bitabiriye iryo murika, bikaba ari n’inshuro ya mbere kuva icyorezo cya COVID-19 gitangiye. Bari bishimiye kwerekana Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Ikinyalativiya, yasohotse mu mwaka wa 2020.

By’umwihariko muri iryo murika abantu bashishikajwe cyane n’izina ry’Imana Yehova. Abasuye aho abavandimwe na bashiki bacu bamurikiraga, batangajwe no kumenya ko izina Yehova ryakoreshejwe muri Bibiliya yahinduwe bwa mbere mu rurimi rw’Ikinyalativiya, yasohotse mu mwaka wa 1689. Nanone baratangaye cyane, igihe baberekaga ko muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya izina ry’Imana ryasubijwe mu mwanya waryo ahantu harenga 7.000.

Hari n’ibindi bintu bigize Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya byatangaje abantu bamwe na bamwe. Umugabo umwe ukora mu icapiro yavuze ko iyo Bibiliya bayikoze neza kandi bagakoresha ibikoresho bikomeye. Yanavuze ko iyo Bibiliya yakozwe ku buryo ishobora gukoreshwa buri munsi.

Nanone hari undi muntu wasuye aho abavandimwe na bashiki bacu bamurikiraga, bamuha Bibiliya. Yagaragaje ko yashimishijwe n’uburyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ikoresha ururimi ruhuje n’igihe kandi ko kuyisoma byoroshye. Yanavuze ko hari igihe yagerageje gusoma Bibiliya ariko akaza kubihagarika bitewe n’uko atasobanukirwaga ibyo yasomaga. Yababwiye ko ategerezanyije amatsiko igihe we n’umukobwa bazatangira gusoma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Mu iminsi itatu iryo murika ryamaze, hatanzwe kopi za Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’Ikinyalativiya zirenga 130.

Abavandimwe na bashiki bacu bari mu kazu berekaniyemo ibitabo biri mu rurimi rw’Ikinyalativiya

Abifatanyije muri iryo murika ry’ibitabo, bashimishijwe cyane no gufasha abandi kumenya ibyerekeye Bibiliya n’Umwanditsi wayo. Hari mushiki wacu wavuze ati: “Nta kindi gihe nigeze mbasha gufasha abantu benshi nk’aba kumenya izina rya Yehova mu minsi itatu gusa!”

Ubu, muri Lativiya hari ababwiriza barenga 2.100. Dushimishijwe n’uko bo n’abandi bantu bakunda Ijambo ry’Imana, iyi Bibiliya ihinduwe mu buryo buhuje n’igihe izabafasha kurushaho kuba incuti za Yehova.—Yakobo 1:17.