Soma ibirimo

“Impano Imana yahaye abantu”

“Impano Imana yahaye abantu”

Kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Mata 2016 hari imurika ry’ibitabo ryabereye muri umwe mu migi minini yo muri Rumaniya, witwa Cluj-Napoca. Abahamya ba Yehova bitabiriye iryo murika bagaragaza ukuntu Bibiliya yadufasha kumenya Imana no kugira imyifatire myiza. Abahamya baganiriye n’abantu babarirwa mu bihumbi baje muri iryo murika bari bafite amatsiko yo kureba za videwo, Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo.

Ibigo byinshi by’amashuri byakoze ingendoshuri muri iryo murika kandi abarimu bazanaga abanyeshuri gusura akazu Abahamya bari barimo. Abanyeshuri bishimiye cyane kureba videwo zifite umutwe uvuga ngo Ba Incuti ya Yehovakandi abenshi muri bo bashakaga kopi z’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya hamwe n’agatabo Jya wigisha abana bawe. Umugore ukora akazi ko kwita ku bana yabonye izo videwo maze abwira mugenzi we ati: “Tugomba kwandika aderesi y’uru rubuga [www.isa4310.com] kugira ngo tuge twereka abana izi videwo”.

Abanyeshuri b’ingimbi n’abangavu bakunze videwo z’abakiri bato zerekanwaga kuri za tabuleti. Muri izo videwo harimo ifite umutwe uvuga ngo Ese ni urukundo nyakuri cyangwa ni agahararo?, Jya ukoresha neza imbuga zihuza abantu benshin’ivuga ngo Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura”.

Umupadiri wo muri Kiliziya y’Aborutodogisi n’umugore we basuye ako kazu inshuro nyinshi, maze bahabwa Bibiliya—Ubuhinduzi bw’Isi nshya hamwe n’udutabo. Uwo mupadiri yavuze ko yashishikajwe n’“Irangiro ry’amagambo ya Bibiliya” ndetse n’ukuntu abahinduzi bakoresheje inyandiko zizewe mu guhindura. Yahaye Abahamya babiri inomero ze za telefone, abasaba no kuzamusura bakaganira byimazeyo kuri Bibiliya.

Umugore we na we yasabye ko bamwereka ku rubuga rwa jw.org aho yakura inyigisho z’abana, maze bamwereka igice kigenewe “Abana” kiri urwo rubuga. Yahise areba videwo ifite umutwe uvuga ngo Jya uvugisha ukurikandi arayishimira cyane. Umugabo we amaze gusura urwo rubuga no kureba ibirugize, yahise avuga iti: “Iyi ni impano Imana yahaye abantu”.