Soma ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1

Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1

‘Naganira nte n’ababyeyi banjye?’ ‘Nahitamo nte incuti?’ ‘Ese kuryamana tutarashakana hari icyo bitwaye?’ ‘Kuki numva mbabaye cyane?’

Niba ujya wibaza ibyo bibazo si wowe wenyine. Icyakora ushobora kuba warahawe ibisubizo bivuguruzanya bitewe n’aho wabishakiye. Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 gishobora kugufasha kubona ibisubizo byabyo. Inama zikubiyemo zishingiye ku mahame aboneka muri Bibiliya. Ijambo ry’Imana ryafashije abantu babarirwa muri za miriyoni guhangana n’ibibazo bahura na byo, kandi nawe rishobora kugufasha.

Uyu mubumbe ufite imitwe itandukanye:

  • Mu muryango

  • Uwo uri we

  • Ku ishuri

  • Ibitsina, amahame n’urukundo

  • Imyifatire yangiza

  • Igihe cy’ikiruhuko

  • Gahunda yawe yo gukorera Imana

  • Umugereka ugenewe ababyeyi

Ushobora kuvana icyo gitabo kuri interineti mu ifayili ya PDF cyangwa ukagisaba ku biro byacu.

Ikitonderwa: Ifayiri ya PDF yʼiki gitabo ushobora kuyandikamo. Niba porogaramu ukoresha ufungura amafayiri ya PDF ibishoboye, ushobora kugira ibyo wandikamo.