Soma ibirimo

Ese kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bisobanura ko mpinduka Umuhamya?

Ese kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bisobanura ko mpinduka Umuhamya?

 Oya, si ngombwa ko uba Umuhamya. Abantu benshi babarirwa muri za miliyoni bigana Bibiliya natwe si ko baba Abahamya. a Intego tuba dufite ni ukubereka icyo Bibiliya yigisha. Ni wowe uhitamo icyo uzakoresha ibyo wize. Twemera rwose ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo ibyo yizera.—Yosuwa 24:15.

Ese nshobora gukoresha Bibiliya yanjye mu gihe niga?

 Yego. Nubwo dukoresha Bibiliya ikoresha ururimi ruhuje n’igihe tugezemo yitwa Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, tuzishimira gukoresha Bibiliya yawe. Kandi wifuje kuyitunga tuzayiguha ku buntu. Uziga byinshi ku birebana n’ubutumwa butanga ibyiringiro n’agakiza wasanga mu buhinduzi bwa Bibiliya butandukanye.

Kuki mwigisha abantu bose?

  •   Impamvu y’ibanze ni urukundo dukunda Yehova Imana, we ushaka ko Abakristo bigisha abandi ibyo bamenye (Matayo 22:37, 38; 28:19, 20). Twumva rwose nta cyaturutira ‘gukorana n’Imana,’ dufasha abandi kumenya icyo Ijambo ryayo ryigisha.—1 Abakorinto 3:6-9.

  •   Nanone tubiterwa n’urukundo dukunda bagenzi bacu (Matayo 22:39). Twishimira kugeza ku bandi ibintu byiza twize.—Ibyakozwe 20:35.

a Mu mwaka wa 2023 twigishije Bibiliya abantu 7,281,212 buri kwezi kandi abenshi muri bo bigiraga hamwe. Ariko abantu 269,517 ni bo babatijwe baba Abahamya ba Yehova muri uwo mwaka.