Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Tereviziyo ya JW kuri Roku

Tereviziyo ya JW kuri Roku

Ushobora kureba videwo iyo ari yo yose, kandi ugakora icyo ushaka cyose (guhagarika, gusubiza inyuma, kwihutisha no gusimbuka). Ushobora kureba videwo imwe imwe cyangwa ukarebera rimwe iziri mu kiciro runaka.

(Ikitonderwa: terekomande yawe ishobora kuba itameze kimwe n’igaragara muri iyi ngingo.)

 Gushaka no kureba videwo

Hitamo ikiciro cya videwo ku ipaji ibanza kugira ngo umenye ibyiciro bihari. Reba ibiri muri icyo kiciro ukoresheje utwambi two kuri terekomande yawe. Kanda ku kamenyetso ka OK.

Hari videwo uzasanga mu byiciro bitandukanye. Urugero videwo ivuga ngo: “Umwana w’ikirara agaruka” ushobora kuyisanga mu kiciro cya Firimi, Umuryango n’Urubyiruko.

Hitamo uburyo bwo gukurikiranya, kugira ngo videwo zijye zikurikirana ariko atari ku murongo.

Muri buri kiciro haba harimo ibintu bitandukanye. Buri murongo uba uriho videwo zitandukanye. Izina ry’ikiciro rigaragara ahagana hejuru y’uwo murongo.

Koresha terekomande yawe:

  • Hejuru no hasi: Uva kuri videwo imwe ujya ku yindi.

  • Iburyo n’ibumoso: Zamura cyangwa umanure urutonde rwa videwo.

Hari uburyo bubiri bwo kureba videwo:

  • Koresha uburyo bwo gufungura byose kugira ngo urebe videwo zose, uhereye ku ya mbere.

  • Hitamo uburyo bwo gukurikiranya, kugira ngo videwo zijye zikurikirana ariko atari ku murongo.

Ikitonderwa: Iyo videwo zose zirangiye birahagarara.

Hitamo videwo kugira ngo ugaragaze ibiyerekeye kuri ekara. Kora kimwe muri ibi bikurikira:

  • Subiramo: Ubu buryo bukora gusa iyo wigeze guhagarika videwo itaragera ku musozo wayo. Iyo uyikanzeho, wongera kuyireba uhereye aho wayihagarikiye ubushize.

  • Fungura: Ushobora gufungura videwo ihereye ku ntangiriro.

  • Amagambo yiyandika: Ubu buryo bukora iyo videwo ifite amagambo agenda yiyandika. Iyo ubuhisemo, hafunguka videwo n’amagambo yayo yiyandika, bikagenda bityo no ku zindi videwo zose (iyo ziyafite). Niba udashaka ko ayo magambo yiyandika, funga ubwo buryo.

  • Fungura byose: Fungura videwo zose, uhereye ku yamaze gufunguka. Zose nizirangira birahagarara.

Umurongo wo hasi kuri ekara ugaragaza izindi videwo zo muri icyo kiciro. Kanda hasi kugira ngo winjire muri icyo kiciro, cyangwa hejuru kugira ngo usubire kuri izo videwo.

 Kugira icyo ukora

Iyo videwo irimo kugenda, ushobora gukora ibi bikurikira ukoresheje terekomande yawe:

  • Fungura/Hagarika: Guhagarika videwo. Ongera ukande kuri iyo buto kugira ngo wongere ukurikire videwo.

  • Kugana iburyo: Ushobora gusimbuka ahantu hareshya n’amasegonda make ugana imbere. Komeza ukande iyo buto kugira ngo wihutishe videwo. Niba akamenyetso kagaragaza aho videwo igeze kageze aho wifuza, kanda akamenyetso ko gufungura cyangwa kuri OK.

  • Kwihutisha: Ushobora kwihutisha videwo ugana imbere. Niba akamenyetso kagaragaza aho videwo igeze kageze aho wifuza, kanda akamenyetso ko gufungura cyangwa kuri OK.

  • Kujya ibumoso: Ushobora gusimbuka ahantu hareshya n’amasegonda make usubira inyuma. Komeza ukande buto kugira ngo wihutishe videwo. Niba akamenyetso kagaragaza aho videwo igeze kageze aho wifuza, kanda akamenyetso ko gufungura cyangwa kuri OK.

  • Gusubira inyuma: Ushobora kwimuka mu buryo bwihuse ugana aho videwo yatangiriye. Niba akamenyetso kagaragaza aho videwo igeze kageze aho wifuza, kanda akamenyetso ko gufungura cyangwa kuri OK.

  • Inyuma: Subira aho videwo igaragara kuri ekara

 Ibiboneka na videwo za vuba

Ku ipaji ibanza ya Tereviziyo ya JW uzahasanga videwo ziri mu byiciro bibiri byihariye:

  1. Ibiboneka: Hashyirwa videwo zifite icyo zigamije, urugero nk’izizakoreshwa mu materaniro yo muri icyo cyumweru cyangwa iz’abagize umuryango bareba mu gihe biyigisha.

  2. Ibya vuba: Hashyirwa videwo zisohotse vuba.