Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LANGUAGE

Ibibazo abantu bakunze kwibaza—JW Language (iOS)

Ibibazo abantu bakunze kwibaza—JW Language (iOS)

Hari indimi, urugero nk’Igitayilandi, zifite inyuguti zihariye zitameze nk’izindi ndimi kandi zikagira n’utubeshuro. iOS ntigaragaza neza inyuguti nk’izo.

 

Porogaramu ya JW Language ikora mu bikoresho bikurikira:

  • iPhone, iPad na iPod zirimo iOS 12.0 kuzamura

Nta bufasha bwateganyijwe ku bikoresho bikurikira:

  • iPhone, iPad na iPod zirimo iOS 11 kumanura

 

  • Verisiyo za mbere za JW Language, zikuramo amajwi iyo soneri y’igikoresho ifunze. Turagusaba gushyiramo verisiyo nshay ya JW Language.

  • Reba ko wafunze amajwi ukoresheje buto yo muri iyi porogaramu. Niba wayifunze, yifungure.

  • Reba ko vorime y’igikoresho cyawe izamuye.

 

Jya kuri meni ya mbere, ukande kuri Settings, maze ukande ku kamenyetso kari iruhande rwa Global Playback Speed kugira ngo uhitemo umuvuduko w’ijwi wumva.

 

Amajwi wumva igihe wiga amasomo y’ikibonezamvugo, akoresha setingi zo mu gikoresho cyawe. Ubusanzwe, iOS igira ijwi rito iyo isoma umwandiko (TTS). Icyakora ushobora kuvana kuri interineti TTS itanga ijwi ryisumbuye. Fata igikoresho cyawe, uge muri setingi z’iyi porogaramu, ukande ahanditse ngo General > Accessibility > VoiceOver > Speech. Ku bindi bisobanuro, jya kuri https://support.apple.com/en-us/HT202362.

 

Ururimi rw’ibanze ni ururimi usanzwe uzi. Mu gihe ushyiramo porogaramu, kanda kuri Primary Language, maze uhitemo ururimi rw’ibanze.

Reba nanone: Nahindura nte ururimi rw’ibanze?

 

Jya kuri meni ibanza ukande kuri Settings, maze uge ahanditse ngo Primary Language, ubone kuruhindura.

 

Iyo urimo ushyiramo iyi porogaramu, usabwa guhitamo ururimi wifuza kwiga.

Nanone reba: Nahindura nte ururimi nifuza kwiga?

 

Jya aho batoranyiriza indimi, maze uruhindure.

Reba nanone: Ese nshobora kwiga indimi nyinshi?

 

Yego, ushobora gushyiramo indimi nyinshi. Kanda aho bashyiriramo indimi, maze ukande ku rurimi ushaka kongeramo.

Nanone reba: Nahindura nte ururimi nifuza kwiga?

 

Kanda kuri meni iri iruhande rw’ijambo, interuro cyangwa ifoto, maze ukande ahanditse ngo Add to Collection. Kanda ahanditse ngo Create New Collection, hanyuma iryo tsinda urihe izina. Iyo hari interuro wongeye muri iryo tsinda uri kuri interineti, amajwi ahita yizana ku buryo wayakoresha utari kuri interineti.

 

Kanda kuri meni iri kumwe n’itsinda ry’ibyo wiga kugira ngo ukore kopi yaryo cyangwa urisibe. Ushobora no kubitondeka uko ushaka, ukanze ku kamenyetso gahari.

 

Niba uri mu itsinda ry’ibyo wiga, kanda kuri buto ya Start Activity kugira ngo urebe urutonde rw’imyitozo:

  • Look: Hitamo uko interuro wahawe yahindurwa mu rurimi wiga

  • Match: Huza amagambo, amashusho n’ibisobanuro byayo

  • Listen: Umva interuro uhitemo n’uko wumva yahindurwa mu rurimi wiga

  • Flash Cards: Gerageza kumenya uko interuro uhawe yavugwa, mbere yo kureba igisubizo cy’ukuri. Ushobora guhindura umuvuduko w’amajwi wumva ukoresheje akamenyetso gahari. Kanda ku kamenyetso k’amajwi kugira ngo uyafunge cyangwa uyafungure.

  • Audio Lessons: Tega amatwi ibyo wiga. Kanda ku ijambo Edit rigaragara aho, kugira ngo uhindure uburyo bikurikirana.

 

Yego. Kanda kuri Settings muri meni, hanyuma ukande kuri Show Romanization kugira ngo ukuremo ubwo buryo.

 

No mu gihe udafite interineti, uba ushobora kubona umwandiko. Niba ufite interineti, kanda ku nteruro kugira ngo wumve uko isomwa. Kanda ku kamenyetso ko kuvanaho, kugira ngo uvaneho amajwi na videwo ushobora gukoresha udafite interineti. Niba ushaka kuvanaho amawi na videwo zose zo mu rurimi wiga, jya aho bashakira indimi maze ukande ku kamenyetso ko kuvanaho kari iruhande rw’urwo rurimi wiga.

 

Yego. Ushobora kugira aho ubika amatsinda y’ibyo wiga n’ibyo wagiye ufungura. Jya muri meni ya Settings, ukande ahanditse ngo Back Up and Restore. Niba usanzwe ufite ifayiri yo kubikamo, ushobora kugarura ibyo wabitse igihe icyo ari cyo cyose. Ibyo uzagarura nibiba bihuje izina n’ibiri ku gikoresho cyawe, bizahita bibisimbura.

 

Inshuti yawe isanzwe ikoresha JW Language ishobora kugufasha. Niba ukomeje kugira ikibazo, wakuzuza fomu isabirwaho ubufasha maze uyitwoherereze.