INDIRIMBO YA 8
Yehova ni ubuhungiro bwacu
-
1. Yah buhungiro bwacu,
Ni we twiringira.
Ni we bwugamo bwacu;
Tugumane na we.
Kuko azaturengera,
Turindwa n’imbaraga ze.
Ni we gihome cyacu,
Kandi ni indahemuka.
-
2. Ibihumbi nibigwa
Iruhande rwacu,
Abicisha bugufi
Nta cyo tuzikanga.
Ntituzagira ubwoba,
Nk’abahuye n’amakuba.
Turindwa na Yehova,
Tugume mu mababa ye.
-
3. Tuzarindwa n’Imana
Mu rugendo rwacu,
Nta kizaduhutaza
Ngo duhungabane.
Nta cyo tuzatinya na mba;
Nta n’ahantu tuzatinya.
Yah buhungiro bwacu
Ukomeze kuturinda.
(Reba nanone Zab 97:10; 121:3, 5; Yes 52:12.)