Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 77

Umucyo umurika mu isi y’umwijima

Umucyo umurika mu isi y’umwijima

(2 Abakorinto 4:6)

  1. 1. Iyi si y’abantu babi,

    Iri mu mwijima.

    Ariko ntituri nka bo,

    Twabonye umucyo.

    (INYIKIRIZO)

    Ubutumwa bwiza

    Bumurikira bose

    Bakaba mu mucyo.

    Bava mu mwijima,

    Bagasobanukirwa,

    Bakishima.

  2. 2. Bantu mwe nimukanguke,

    Igihe cyashize.

    Nimwite ku byo tuvuga,

    Maze muzabeho.

    (INYIKIRIZO)

    Ubutumwa bwiza

    Bumurikira bose

    Bakaba mu mucyo.

    Bava mu mwijima,

    Bagasobanukirwa,

    Bakishima.

(Reba nanone Yoh 3:19; 8:12; Rom 13:11, 12; 1 Pet 2:9.)