Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 62

Indirimbo nshya

Indirimbo nshya

(Zaburi ya 98)

  1. 1. Muririmbire Yehova mumusingiza.

    Mubwire abantu ibyo azakora.

    Mumusingize kuko akomeye cyane.

    Imanza ze zose zirakiranuka.

    (INYIKIRIZO)

    Ririmba! Iyo ndirimbo nshya.

    Singiza Yehova Umwami.

  2. 2. Murangurure muririmbire Imana;

    Nimuyisingize ku bw’izina ryayo.

    Nimwifatanye n’abandi muyisingize.

    Inanga n’impanda nibirangurure.

    (INYIKIRIZO)

    Ririmba! Iyo ndirimbo nshya.

    Singiza Yehova Umwami.

  3. 3. Ibyo mu nyanja byose nibimusingize.

    Ibyaremwe byose nibimusingize.

    Ubu butaka n’imigezi nibyishime.

    Imisozi yose na yo niririmbe.

    (INYIKIRIZO)

    Ririmba! Iyo ndirimbo nshya.

    Singiza Yehova Umwami.

(Reba nanone Zab 96:1; 149:1; Yes 42:10.)