Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 53

Kwitegura umurimo wo kubwiriza

Kwitegura umurimo wo kubwiriza

(Yeremiya 1:17)

  1. 1. Bwakeye.

    Twiteguye,

    Tugiye kubwiriza.

    Harasa nabi,

    Imvura ni yose.

    Uwakwigumira mu rugo

    Aryamye.

    (INYIKIRIZO)

    Icyizere no kwitegura,

    Ndetse no gusenga

    Biduha imbaraga zose

    Dukeneye.

    Tujyana n’abamarayika,

    Batumwe na Yesu

    Kandi hari n’abavandimwe

    Dufatanya.

  2. 2. Turangwe

    N’ibyishimo

    Twirinde gucogora.

    Yehova yita

    Ku mihati yacu

    No ku rukundo tumukunda

    Rwimbitse.

    (INYIKIRIZO)

    Icyizere no kwitegura,

    Ndetse no gusenga

    Biduha imbaraga zose

    Dukeneye.

    Tujyana n’abamarayika,

    Batumwe na Yesu

    Kandi hari n’abavandimwe

    Dufatanya.

(Reba nanone Umubw 11:4; Mat 10:5, 7; Luka 10:1; Tito 2:14.)