Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 17

Yesu yakundaga abantu

Yesu yakundaga abantu

(Luka 5:13)

  1. 1. Kristo Umwana w’Imana

    Yarangwaga n’urukundo.

    Yitaga ku bantu mu bikorwa bye.

    Yakunze abantu bose.

    Yitaga ku boroheje,

    Agakiza n’abarwayi.

    Yasohozaga inshingano ye

    Akabikora yishimye.

  2. 2. Twigana urugero rwe

    Mu bikorwa byacu byose.

    Dukunda abandi tukabitaho,

    Tukabigisha kumvira.

    Dufasha incuti zacu

    Mu magambo n’ibikorwa.

    Twite ku mfubyi n’abapfakazi,

    Tunabikore twishimye.

(Reba nanone Yoh 18:37; Efe 3:19; Fili 2:7.)