Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 141

Impano y’ubuzima

Impano y’ubuzima

(Zaburi 36:9)

  1. 1. Yehova ni we waremye byose,

    Natwe yaraturemye ngo tubeho.

    Muremyi wacu utubeshaho.

    Ibitangaza byawe birahebuje.

    (INYIKIRIZO YA 1)

    Tujye dushimira Imana yacu,

    Yaduhaye impano y’ubuzima bwiza.

    Ntitwari dukwiye iyo mpano nziza,

    Ariko Yehova yarayiduhaye.

  2. 2. Hari abantu batihangana

    Bagacika intege, bakiheba.

    Ntituri nka bo; dusingiza Yah,

    Tumushimira kuba atubeshaho.

    (INYIKIRIZO YA 2)

    Tujye dushimira Imana yacu,

    Dukunde na bagenzi bacu, tubiteho.

    Ntitwari dukwiye iyo mpano nziza,

    Ariko Yehova yarayiduhaye.