Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 121

Duhe umuco wo kumenya kwifata

Duhe umuco wo kumenya kwifata

(Abaroma 7:14-25)

  1. 1. Mwami Yehova turagukunda;

    Ariko duhora dutandukira.

    Duhe umuco wo kwifata,

    Bityo kamere tuyiganze.

  2. 2. Twese duhora tugeragezwa,

    Icyaha gihora kitwugarije.

    Mana uduhe imbaraga,

    Bityo tubashe kugitsinda.

  3. 3. Ibyo dukora n’ibyo tuvuga,

    Bihore bishimwa mu maso yawe.

    Tube abantu b’indakemwa,

    Tujye twifata muri byose.

(Reba nanone 1 Kor 9:25; Gal 5:23; 2 Pet 1:6.)