Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 10

Dusingize Yehova Imana yacu!

Dusingize Yehova Imana yacu!

(Zaburi 145:12)

  1. 1. Dushime Yehova Data!

    Dutangaze izina rye!

    Dutange umuburo we,

    Umunsi we uri bugufi.

    Yah yavuze ko ubu ari bwo

    Umwana agomba kwima.

    Dutangaze hose imigisha

    Tuzahabwa na Yehova!

    (INYIKIRIZO)

    Dushime Yehova Data!

    Dutangaze ko akomeye!

  2. 2. Dushime Yehova Data!

    Dusingize izina rye!

    Tuvuge ikuzo rya Yah

    N’umutima unezerewe.

    Imana yacu irakomeye,

    Nyamara ikatwitaho.

    Data azi ibyo dukeneye,

    Tumusabe azatwumva.

    (INYIKIRIZO)

    Dushime Yehova Data!

    Dutangaze ko akomeye!

(Reba nanone Zab 89:27; 105:1; Yer 33:11.)