Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova, mama na njye

Yehova, mama na njye

Vanaho:

  1. 1. Mama wanjye arakora,

    Akananyitaho.

    Iyo turi gusenga,

    Tuba twishimye.

    Twunze ubumwe nubwo

    Turi batatu gusa.

    Bityo nta cyo tutashobora.

    Yehova, mama, na njye.

  2. 2. Dusoma Bibiliya,

    Kandi inkuru nkunda,

    Ni iya Timoteyo.

    Ameze nka njye.

    Yigishijwe ukuri

    Na mama we arashikama.

    Kimwe nawe mfite ab’ingenzi.

    Yehova, mama na njye.

    (Umusozo)

    Nakora iki ku bw’iyi mpano?

    nzumvira muri byose.

    Buri gihe nereke umuryango wanjye, Ko nywukunda.

    Yehova, mama na njye.