Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

“Nzayihozaho umutima wanjye”

“Nzayihozaho umutima wanjye”

Yehova yahisemo ahantu hari kubakwa urusengero abantu bari kujya bamusengeramo (2Ng 7:11, 12)

Yehova yari guhoza umutima kuri urwo rusengero. Ibyo bisobanura ko yari gushishikazwa n’ibyari gukorerwamo bihesha ikuzo izina rye (2Ng 7:16; w02 15/11 5 par. 1)

Iyo Abisirayeli bareka gukorera Yehova “n’umutima wabo wose,” Yehova yari kwemera ko urwo rusengero rusenywa (2Ng 6:14; 7:19-21; it-2 1077-1078)

Igihe Salomo yeguriraga Yehova urwo rusengero, abantu bari bazi ko bazakomeza gusenga Yehova mu buryo yemera. Ikibabaje ni uko buhoro buhoro baretse kumusenga.

IBAZE UTI: “Ni iki kigaragaza ko nsenga Yehova n’umutima wanjye wose?”