Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Akamaro k’igitambo cya Yesu

Akamaro k’igitambo cya Yesu

 Incuro imwe buri mwaka, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bari kumwe n’abashyitsi baba batumiye babarirwa muri za miliyoni bateranira hamwe kugira ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu nk’uko yabitegetse (Luka 22:19). Uwo muhango wo kwibuka urupfu rwa Yesu udufasha gusobanukirwa agaciro k’ibyo Yesu yakoreye abantu igihe yatangaga ubuzima bwe. Nanone kandi, utuma twiyumvisha akamaro k’incungu, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.—Yohana 3:16.

 Waba warateranye Urwibutso muri uyu mwaka cyangwa se utarateranye, ni gute urupfu rwa Yesu rwakugirira akamaro? Yesu yigishije ko tugomba gukora ibintu bibiri by’ingenzi:

  1.  1. Kumenya Imana na Yesu. Igihe Yesu yasengaga Se wo mu ijuru yaravuze ati: “Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

  2.  2. Gushyira mu bikorwa ibyo wiga. Yesu yasobanuye impamvu tugomba gushyira mu bikorwa inyigisho ze buri munsi. Urugero, mu kibwiriza cye cyo ku musozi kitazibagirana yarangije asaba buri wese “kumva amagambo [ye] kandi akayakurikiza” (Luka 6:46-48). Nanone, hari ikindi gihe, yavuze ati: “Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora.”—Yohana 13:17.

 Ese wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’Imana na Yesu? Wifuza inama zagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wiga? Dore bimwe mu byagufasha:

Amasomo ya Bibiliya

 Amasomo ya Bibiliya atangwa ku buntu yafashije abantu benshi kumenya ibyo Bibiliya yigisha no kubishyira mu bikorwa mu buzima bwabo.

  •   Niba wifuza kumenya byinshi ku byerekeye iyi gahunda, reba ipaji yo ku rubuga rwacu ahanditse ngo: “Amasomo ya Bibiliya ubifashijwemo n’undi muntu”.

  •   Kugira ngo umenye uko kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bikorwa, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Menya uko wakwiga Bibiliya”.

Amateraniro y’Abahamya ba Yehova

 Abahamya ba Yehova bateranira hamwe incuro ebyiri buri cyumweru. Amateraniro abera ahantu basengera hitwa Inzu y’Ubwami. Muri ayo materaniro, twiga Bibiliya kandi tugasuzuma uko twashyira mu bikorwa ibyo yigisha mu buzima bwacu bwa buri munsi.

 Nta n’umwe uhezwa muri ayo materaniro, buri wese ahabwa ikaze; si ngombwa kuba uri Umuhamya wa Yehova kugira ngo uyazemo. Bitewe n’imimerere yo mu gace k’iwanyu, ushobora guterana imbonankubone cyangwa ugaterana ukoresheje ikoranabuhanga rya videwo.

  •   Kugira ngo umenye muri make ibibera muri ayo materaniro, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?

Ingingo na videwo byo ku rubuga rwacu

 Inyandiko nyinshi na videwo biri kuri uru rubuga rwa interineti bishobora kugufasha kwiga byinshi ku nyigisho za Yesu n’akamaro urupfu rwe rugufitiye.

 Urugero, kugira ngo umenye uko urupfu rw’umuntu umwe rushobora kugirira akamaro abantu babarirwa muri za miliyoni, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni mu buhe buryo Yesu akiza?” n’indi ivuga ngo: “Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa?” cyangwa urebe videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki Yesu yapfuye?