Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutegetsi bwamunzwe na ruswa buri hafi kuvaho

Ubutegetsi bwamunzwe na ruswa buri hafi kuvaho

 Ruswa mu bayobozi ba leta ni ikibazo cyugarije isi kandi kirahangayikishije cyane. a Urugero, muri iki gihe k’icyorezo cya COVID-19 abayobozi bo mu bihugu bitandukanye bakijijwe n’inkunga zari zigenewe kurwanya icyo cyorezo. Ikibazo cya ruswa gituma abaturage batabona ubuvuzi bukwiriye baba bakeneye kandi ibyo bituma bazahara, bamwe bakanapfa.

 Ingaruka ziterwa n’ubuyobozi bwamunzwe na ruswa ni ikibazo gikomeye. David Cameron wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yaravuze ati: “Ruswa ni nk’inzu nini y’igitagangurirwa kandi ibihugu byose byayiguyemo.”

 Icyakora nubwo bimeze bityo, twizeye ko ubutegetsi bwose bwamunzwe na ruswa buri hafi kuvaho. Kubera iki? Reba ibyo Bibiliya ivuga ko Imana izakora.

Tubwirwa ni iki ko Imana izagira icyo ikora ngo ikureho ruswa?

 Bibiliya irimo amagambo yavuzwe n’Imana agira ati: “Jyewe Yehova nkunda ubutabera, nkanga ubwambuzi no gukiranirwa” b (Yesaya 61:8). Iyo abantu bababaye bitewe n’ingaruka z’uko hari abariye ruswa, Imana irabibona (Imigani 14:31). Yatanze isezerano rigira riti: “Kubera ko imbabare zinyagwa, . . . Ngiye guhaguruka.”—Zaburi 12:5.

 Imana izakora iki se? Aho kugira ngo ivugurure ubuyobozi buriho muri iki gihe, izabusimbuza ubutegetsi bwayo bwo mu ijuru, nanone bwitwa “Ubwami bw’Imana” (Mariko 1:14, 15; Matayo 6:10). Bibiliya igira iti: “Imana yo mu ijuru izimika ubwami . . . Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Ibyo bizatuma Imana ikuraho ruswa iriho muri iki gihe.

Ubutegetsi butarangwamo ruswa

 Tubwira n’iki ko Ubwami bw’Imana butazamungwa na ruswa? Suzuma ibi bikurikira:

  1.  1. Ububasha. Ububasha ubwo bwami bufite bubuhabwa n’Imana Ishoborabyose.—Ibyahishuwe 11:15.

     Kuki ari iby’ingenzi?: Kugira ngo ubutegetsi bw’abantu bubashe gukora, bwishingikiriza ku mafaranga bukura mu baturage. Inshuro nyinshi ibyo ni byo bikurura ruswa, ubujura n’ubutekamutwe. Icyakora Ubwami bw’Imana bwo buzafashwa n’Imana Ishoborabyose. Ubwo rero izaha abayoboke babwo ibyo bakeneye byose.—Zaburi 145:16.

  2.  2. Umuyobozi. Imana yahisemo Yesu Kristo ngo abe ari we uba umuyobozi w’Ubwami bwa yo.—Daniyeli 7:13, 14.

     Kuki ari iby’ingenzi?: Umuyobozi mwiza hari igihe abandi bashobora kumushora mu bikorwa bibi (Umubwiriza 7:20). Icyakora Yesu we yagaragaje ko atazigera arya ruswa cyangwa ngo ayitange (Matayo 4:8-11). Ahubwo ibyo akora byose abiterwa n’urukundo ruzira uburyarya akunda abayoboke be kandi bibagirira akamaro mu mibereho yabo.—Zaburi 72:12-14.

  3.  3. Amategeko. Amategeko Ubwami bw’Imana bugenderaho aratunganye kandi atuma abayakurikiza bishima.—Zaburi19:7, 8.

     Kuki ari iby’ingenzi?: Amategeko y’abantu kuyasobanukirwa no kuyakurikiza biragoye. Ntakurikizwa uko bikwiriye kandi ibyo ni byo bituma habaho kurya ruswa. Ku rundi ruhande ariko, amategeko y’Imana kuyakurikiza biroroshye kandi bigira umumaro (Yesaya 48:17, 18). Nanone ayo mategeko ntasaba gukora ibintu gusa ahubwo agaragaza n’impamvu dukwiye kubikora (Matayo 22:37, 39). Birumvikana ko Imana ishobora kureba ibiri mu mitima y’abantu kandi ishobora kumenya niba ayo mategeko abantu bayashyira mu bikorwa babikuye ku mutima.—Yeremiya 17:10.

 Turagutera inkunga yo kumenya byinshi ku birebana n’amasezerano y’Imana arebana n’igihe kizaza kitarangwamo ubutegetsi bwamunzwe na ruswa.

  •   Kugira ngo umenye izindi mpamvu eshatu zituma Ubwami bw’Imana butazamungwa na ruswa, soma ingingo ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana ntiburangwamo ruswa.”

  •   Kugira ngo umenye ibindi bintu byerekeye Ubwami bw’Imana n’icyo buzakorera isi, reba videwo ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?

  •   Gerageza aya amasomo kugira ngo umenye uko amasezerano Bibiliya itanga yakugirira akamaro.

a Dukurikije ibisobanuro byatanzwe, ijambo “ruswa” risobanura gukoresha nabi ububasha ufite mu nyungu zawe bwite.

b Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?