Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku ibura ry’amazi riri hirya no hino ku isi?

Ni iki Bibiliya ivuga ku ibura ry’amazi riri hirya no hino ku isi?

 Buri wese akenera amazi meza kugira ngo abeho. Icyakora Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatanze umuburo agira ati: “Uko hirya no hino ku isi amazi arushaho gukenerwa n’abantu benshi ni ko ikibazo cyo kubura amazi meza gikomeje kwiyongera.” Abantu babarirwa muri za miriyari hirya no hino ku isi, ntibabona amazi meza yo kunywa.

Strdel/AFP via Getty Images

 Ese hazigera haboneka amazi ahagije abantu bose? Cyangwa tuzahora duhanganye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ni iki Bibiliya idusezeranya ku birebana n’amazi?

 Bibiliya ivuga ko hari igihe ikibazo cy’ibura ry’amazi kizakemuka. Icyo gihe hazaba hari amazi meza kandi ahagije.

 “Amazi azadudubiriza mu butayu n’imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu. Ubutaka bwakakajwe n’ubushyuhe buzahinduka ibidendezi by’amazi.”—Yesaya 35:6, 7.

 Kuki dushobora kwizera iryo sezerano Bibiliya itanga? Reka turebe icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’uburyo umubumbe wacu waremwe.

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’isi n’umwikubo w’amazi?

 ‘Imana ntiyaremeye isi ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo.’—Yesaya 45:18.

 Bitewe n’uko Imana yaremeye isi kugira ngo abantu bayibeho, yayishyizemo uburyo butuma ihora itanga amazi meza kandi menshi.

 “[Imana] izamura ibitonyanga by’amazi, hanyuma bikayungururwa, bikavamo imvura itanga igihu cyayo, kugira ngo ibicu bijojobe amazi, bitonyangire ku bantu ari byinshi.”—Yobu 36:27, 28.

 Muri make, iyi mirongo igaragaza ko Imana yashyize ku isi uburyo karemano kandi bwizewe buzajya butuma amazi ahora atunganywa kandi akaboneka. Amazi yo ku butaka n’ayo mu nyanja ahinduka umwuka, ukajya mu kirere, wagerayo ukishyira hamwe ukaba ibicu. Ibicu biremereye bigatanga imvura. Iyo gahunda ihoraho ituma abantu n’inyamaswa bibona amazi meza.—Umubwiriza 1:7; Amosi 5:8.

 “Nzabavubira imvura mu gihe cyayo, kandi ubutaka buzera umwero wabwo n’ibiti byo mu mirima byere imbuto.”—Abalewi 26:4.

 Imana yari yarasezeranyije abahinzi bo muri Isirayeli ya kera, ko yari kujya ibaha umugisha bakeza, bitewe n’uko yari kujya ibaha imvura mu gihe cyayo. Izi ko kugira ngo tweze imyaka, dukenera imvura ihagije kandi igwa neza mu gihe cyayo.

 Ibyo Imana yakoreye Abisirayeli ba kera ni byo iri hafi gukorera abatuye isi bose (Yesaya 30:23). Hagati aho ariko, mu bice byinshi by’isi ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kwiyongera kandi ibyo biterwa n’ikibazo cy’uko imvura yabuze. None se ni iki kindi Bibiliya ivuga ku gisubizo cy’ibura ry’amazi muri iki gihe?

Uko ikibazo cy’ibura ry’amazi kizakemuka

 Bibiliya ivuga ko Imana izakoresha Ubwami bwayo, maze igakemura ibibazo byugarije uyu mubumbe wacu, hakubiyemo n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kiriho muri iki gihe (Matayo 6:9, 10). Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru buzategeka isi (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:15). Ikindi kandi, Ubwami bw’Imana buzakora ibintu byose ubutegetsi bw’abantu bwananiwe gukora, ni ukuvuga ko buzanakemura ikibazo cy’amazi.

 Ikibazo: Ihindagurika ry’ikirere rigira uruhare rukomeye ku ngaruka ziba ku mwikubo w’amazi. Ibyo biteza amapfa ndetse n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi cyangwa se amazi yo mu nyanja.

 Uko kizakemuka: Ubwami bw’Imana buzatuma ibidukikije byongera gusubirana, ku buryo umubumbe wacu wongera kuba mwiza. Imana yatanze isezerano rigira riti: “Dore ibintu byose ndabigira bishya” (Ibyahishuwe 21:5). Uturere tutagira amazi tuzagira amazi meza kandi n’uduce tudashobora guturwa muri iki gihe tuzameramo ibimera (Yesaya 41:17-20). Nanone Yesu we Mwami w’Ubwami bw’Imana, azaba afite ububasha ku ngufu kamere z’isi.

 Igihe Yesu yari ku isi yacyashye umuyaga ukomeye, ni muri ubwo buryo yagaragaje imbaraga Imana yamuhaye (Mariko 4:39, 41). Mu gihe Yesu azaba ategeka isi, nta biza bizongera kubaho. Abantu bazagira amahoro n’umutekano kandi bazishima kuko nta kintu bazaba bikanga.

 Ikibazo: Abantu bashaka inyungu zabo n’abanyamururumba batuma ibyo bakora byangiza imigezi, ibiyaga n’amasoko, ibyo na byo bikaba biri mu bitera ibura ry’amazi meza.

 Uko kizakemuka: Imana izasukura isi kandi itume imigezi, ibiyaga, inyanja n’ubutaka byongera kumera neza. Isi izahinduka paradizo. Bibiliya ikoresha imvugo y’ubusizi igira iti: “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”—Yesaya 35:1.

 Ni iki Imana iteganyiriza abantu batita kuri bagenzi babo no ku bidukikije? Imana isezeranya ko “izarimbura abarimbura isi.”—Ibyahishuwe 11:18; Imigani 2:21, 22.

 Ikibazo: Abantu bakoresha nabi amazi, bigatuma bapfusha ubusa amazi menshi aruta ayo isi ishobora gutanga.

 Uko kizakemuka: Dushimishwa n’uko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka ibyo Imana ishaka ari byo bizaba ‘bikorwa mu isi,’ aho kuba ibyo abantu bikunda bashaka (Matayo 6:9, 10). Ubwami bw’Imana buzigisha abayoboke babwo ibintu by’ingenzi. Muri Yesaya 11:9 hagira hati: “Isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova.” a Abantu bazita kuri uyu mubumbe wacu mwiza n’ibiwugize kubera ko bazaba bafite ubumenyi buhambaye kandi bakunda Imana cyane n’ibyo yaremye.

  •    Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ibyo Ubwami bw’Imana buzakora, soma ingingo ivuga ngo: “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

  •    Niba wifuza kumenya uko isi izahinduka paradizo, soma muri Yesaya igice cya 35.

  •    Niba wifuza kumenya umugambi Imana ifitiye isi n’abantu, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki Imana yaremye isi?”

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?