Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BalanceFormcreative/iStock via Getty Images Plus

Gufasha abandi byatuma urwanya irungu—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Gufasha abandi byatuma urwanya irungu—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Hirya no hino ku isi, hari abantu bafite ikibazo cy’irungu kandi bumva ko nta muntu bagira incuti magara. Bamwe mu bahanga mu by’ubuzima bemeza ko gufasha abandi ari bumwe mu buryo bwafasha abantu guhangana n’ibyo byiyumvo.

  •   “Kwita ku bafite ibibazo bituma umuntu yishimira ubuzima kandi bifasha cyane mu kurwanya ikibazo cyo kumva uri wenyine cyangwa gushaka kwitarura abandi.”—Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kwita ku Buzima cyo muri Amerika.

 Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro ku birebana n’uko wafasha abandi. Gushyira mu bikorwa izo nama, bidufasha kurwanya irungu.

Icyo wakora

 Jya ugira ubuntu. Jya ushakisha uburyo wamarana igihe n’abandi by’umwihariko imbonankubone. Ujye wishimira gusangira n’abandi ibyo ufite. Nubigenza utyo, bazishima kandi bitume ubucuti bwanyu burushaho gukomera.

  •   Ihame rya Bibiliya: “Mujye mukunda gutanga, namwe muzahabwa.”—Luka 6:38.

 Jya ufasha abandi. Jya ushakisha uko wafasha abantu bari mu bibazo. Ibyo bishobora no kuba bikubiyemo kugira impuhwe ukabatega amatwi cyangwa ukagira ibintu ukora bifatika byaborohereza mu bibazo bahanganye na byo.

  •   Ihame rya Bibiliya: “Incuti iba yiteguye kugufasha igihe cyose.”—Imigani 17:17, Contemporary English Version.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana nuko warushaho kuba incuti n’abandi soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Umuryango mwiza n’incuti.”