Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki cyagufasha kwirinda kunywa inzoga nyinshi?

Ni iki cyagufasha kwirinda kunywa inzoga nyinshi?

 Abantu bamwe banywa inzoga nyinshi bitewe n’uko baba bafite ibibazo, irungu cyangwa nta cyo bafite bakora. Ese nawe usigaye unywa inzoga nyinshi? Niba ari ko bimeze se, ni iki wakora ngo ubicikeho cyangwa ngo udakomeza kumva wifuza inzoga? Reka turebe inama zagufasha kwirinda kunywa inzoga nyinshi.

 Kunywa inzoga mu rugero

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi.”—Imigani 23:20.

 Suzuma ibi: Bibiliya ntibuza abantu kunywa inzoga mu rugero (Umubwiriza 9:7). Ariko igaragaza ko kunywa inzoga mu rugero, kunywa inzoga nyinshi no gusinda ari ibintu bitandukanye (Luka 21:34; Abefeso 5:18; Tito 2:3). Nubwo umuntu yanywa inzoga nyinshi ntasinde, bishobora gutuma adatekereza neza, bikamutera uburwayi cyangwa bigatuma atabana neza n’abandi.—Imigani 23:29, 30.

 Inzego z’ubuyobozi zizi ko kunywa inzoga nyinshi bitandukanye no kunywa inzoga nke. Ibyo babipimira ku mubare w’inzoga umuntu anywa ku munsi, n’umubare w’iminsi anywaho inzoga mu cyumweru. a Icyakora abantu bose ntibashobora inzoga kimwe. Ubwo rero, bishobora no kuba ngombwa ko umuntu areka inzoga burundu. Dore icyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ribivugaho:

 “Ndetse no kunywa ikirahure kimwe cyangwa bibiri bishobora kwitwa kunywa inzoga nyinshi.” Urugero:

  •   Igihe utwaye imodoka cyangwa uri gukoresha imashini.

  •   Igihe utwite cyangwa wonsa.

  •   Igihe uri ku miti.

  •   Igihe urwaye.

  •   Igihe waba udashoboye kwifata.

 Ibimenyetso bigaragaza ko unywa inzoga nyinshi

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Nimucyo dusuzume inzira zacu kandi tuzigenzure.”—Amaganya 3:40.

 Suzuma ibi: Buri munsi ugiye wisuzuma ukareba uko unywa inzoga, byaba ngombwa ukagira ibyo uhindura, waba wirinze ingaruka ziterwa na zo. Dore ibintu byagufasha kumenya ko unywa inzoga nyinshi:

  •   Ubona ko kunywa inzoga iri byo byonyine bituma wishima. Ushobora kuba wumva ko kunywa inzoga bituma wumva umeze neza, ugasabana n’abandi cyangwa ukagira ibyishimo. Ushobora no kuba wumva ko zikwibagiza ibibazo ufite.

  •   Usigaye unywa cyane. Ushobora gusanga usigaye unywa cyane kandi ukanywa inzoga zikaze. Nanone bisigaye bigusaba kunywa inzoga nyinshi, kurusha izo wanywaga kera kugira ngo wumve umerewe neza.

  •   Kunywa inzoga byatumye ugirana ibibazo n’abagize umuryango wawe cyangwa abo mukorana. Urugero, usigaye ukoresha amafaranga menshi kurenza ayo ukorera ugura inzoga.

  •   Iyo urangije kunywa inzoga ufata imyanzuro mibi, urugero nko gutwara imodoka, kujya koga cyangwa gukoresha imashini.

  •   Abandi bahangayikishijwe n’inzoga usigaye unywa. Iyo hagize ukubaza impamvu usigaye unywa inzoga nyinshi utangira kwisobanura, ugerageza kubihisha cyangwa ukabereka ko nta cyo bitwaye.

  •   Kuzireka byarakunaniye. Wagerageje kugabanya inzoga unywa cyangwa kuzireka burundu ariko birakunanira.

 Inama eshanu zagufasha kwirinda kunywa inzoga nyinshi

 1. Kwiyemeza.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”—Imigani 21:5.

 Gerageza gukora ibi: Hitamo iminsi mu cyumweru uzanywamo inzoga. Iyemeze inzoga utazarenza muri iyo minsi. Nanone hitamo iminsi ibiri utazajya unywaho inzoga buri cyumweru.

 Umuryango wo mu Bwongereza ukurikiranira hafi ibyo kunywa inzoga waravuze uti: “Iyo ugerageje kwifata mu minsi runaka ntunywe inzoga, bituma wirinda kubatwa na zo.”

 2. Jya ukora ibyo wiyemeje.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Jya urangiza icyo wagaragaje ko ushaka gukora.’—2 Abakorinto 8:11.

 Gerageza gukora ibi: Gerageza kumenya uko ibirahure unyweramo bingana kugira ngo bigufashe kumenya uko inzoga unywa zingana.

Niba hari ibinyobwa bidasindisha ukunda na byo wajya ubinywa.

 Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi ku birebana no kunywa inzoga nyinshi n’ubusinzi, cyaravuze kiti: “Kugira ikintu gito uhindura ku nzoga unywa, bishobora kukurinda ibibazo biterwa na zo.”

 3. Jya wubahiriza imyanzuro wafashe.

 Icyo Bibiliya ibivugaho:Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”—Yakobo 5:12.

 Gerageza gukora ibi: Mu gihe hagize umuntu uguha inzoga kandi bikaba binyuranye n’imyanzuro wafashe, jya uba witeguye kumuhakanira mu kinyabupfura.

 Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi ku birebana no kunywa inzoga nyinshi n’ubusinzi, cyaravuze kiti: “Iyo hagize umuntu uguha inzoga ugatinda kumuhakanira, bishobora kurangira uzinyoye.”

 4. Komeza gutekereza ku kamaro k’imyanzuro wafashe.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo.”—Umubwiriza 7:8.

 Gerageza gukora ibi: Andika impamvu zituma wifuza kutanywa inzoga nyinshi. Muri izo mpamvu ushyiremo no kuba wifuza gusinzira neza, kugira ubuzima bwiza, kudasesagura amafaranga no kubana neza n’abandi. Mu gihe uganira n’abandi ku myanzuro wafashe, jya ubabwira ibyiza byayo aho kubabwira ko bikugoye.

 5. Jya usenga Imana.

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.

 Gerageza gukora ibi: Niba uhangayikishijwe n’ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi, senga Imana igufashe. Yisabe imbaraga kandi iguhe umuco wo kumenya kwifata. b Nanone, fata akanya urebe inama ziboneka mu Ijambo ryayo Bibiliya. Imana ishobora kugufasha, maze ugakomeza kwirinda kunywa inzoga nyinshi.

a Urugero urwego rw’igihugu rushinzwe ubuzima muri Amerika, ruvuga ko “kunywa inzoga nyinshi ku bagore, ari ukunywa ibirahure 4 cyangwa birenga ku munsi, cyangwa kunywa ibirahure 8 cyangwa birenga ku cyumweru. Na ho ku bagabo ni ukunywa ibirahure 5 cyangwa birenga ku munsi, cyangwa kunywa ibirahure 15 cyangwa birenga mu cyumweru.” Ubunini bw’icyo umuntu anyweramo bugenda butandukana bitewe n’igihugu, ubwo rero byaba byiza ushatse umujyanama mu by’ubuzima akakubwira icyo wakora.

b Niba kugabanya inzoga unywa byarakunaniye ushobora no kugisha inama abaganga.