Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 6

Ese dushobora kuzongera kubona abacu bapfuye?

Ese dushobora kuzongera kubona abacu bapfuye?

1. Ubutumwa bwiza buvuga iki ku birebana n’abapfuye?

Igihe Yesu yageraga i Betaniya hafi y’i Yerusalemu, incuti ye Lazaro yari amaze iminsi ine apfuye. Yesu yajyanye ku mva na bashiki ba Lazaro, ari bo Mariya na Marita. Mu kanya gato, hakoraniye imbaga y’abantu. Ese ushobora kwiyumvisha ibyishimo Mariya na Marita bagize igihe Yesu yazuraga Lazaro?​—Soma muri Yohana 11:21-24, 38-44.

Marita yari asanzwe azi ubutumwa bwiza buvuga ko abapfuye bazazuka. Yari azi ko Yehova azazura abapfuye bakongera kuba ku isi.​—Soma muri Yobu 14:14, 15.

2. Abapfuye bari mu yihe mimerere?

Imana yabwiye Adamu iti “uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”—INTANGIRIRO 3:19.

Abantu baremwe mu mukungugu (Intangiriro 2:7; 3:19). Ntituri ibiremwa by’umwuka byambaye imibiri. Turi ibiremwa bifite umubiri, bisobanura ko nta gice cy’umubiri wacu gikomeza kubaho iyo tumaze gupfa. Iyo dupfuye, ubwonko bwacu na bwo burapfa; ibitekerezo byacu bikarangirira aho. Iyo ni yo mpamvu igihe Lazaro yari amaze kuzuka, atigeze avuga uko yari amerewe igihe yari yapfuye, kubera ko abapfuye nta cyo baba bazi. ​—Soma muri Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5, 6, 10.

Ese iyo abantu bapfuye Imana ikomeza kubababariza mu muriro? Kubera ko Bibiliya igaragaza ko nta cyo baba bazi, inyigisho ivuga ko Imana ibabariza abantu mu muriro ni ikinyoma. Iyo nyigisho itukisha Imana. Icyo gitekerezo cyo kubabariza abantu mu muriro ubwacyo kiyitera ishozi.​—Soma muri Yeremiya 7:31.

Reba videwo ivuga ngo: Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

3. Ese dushobora kuvugana n’abapfuye?

Abapfuye ntibashobora kuvuga cyangwa ngo bumve (Zaburi 115:17). Ariko hariho abamarayika babi bashobora kuvugana n’abantu biyoberanyije, ku buryo wagira ngo ni umuntu wapfuye muvugana (2 Petero 2:4). Yehova abuzanya ibikorwa byo kugerageza kuvugana n’abapfuye.​—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10, 11.

4. Ni ba nde bazazuka?

Abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye bazazuka. Ndetse na bamwe mu bakoze ibibi bitewe n’uko batari bazi Imana, bazazurwa.​—Soma muri Luka 23:43; Ibyakozwe 24:15.

Abazazuka baziga ukuri ku byerekeye Imana, kandi bagaragaze ko bizera Yesu bamwumvira (Ibyahishuwe 20:11-13). Abazazuka bagakora ibyiza bazabaho iteka ku isi.​—Soma muri Yohana 5:28, 29.

5. Umuzuko utwigisha iki kuri Yehova?

Imana yohereje Umwana wayo ngo adupfire, kugira ngo n’abapfuye bazashobore kuzuka. Ku bw’ibyo, umuzuko ugaragaza urukundo rwa Yehova n’ubuntu bwe bitagereranywa. Ese igihe abantu bazaba bazutse, ni nde wifuza kubona by’umwihariko?​—Soma muri Yohana 3:16; Abaroma 6:23.