Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 2

Kuki twitwa Abahamya ba Yehova?

Kuki twitwa Abahamya ba Yehova?

Nowa

Aburahamu na Sara

Mose

Yesu Kristo

Hari abantu benshi batekereza ko Abahamya ba Yehova ari izina ry’idini ryadutse vuba. Nyamara hashize imyaka isaga 2.700, abagaragu b’Imana y’ukuri biswe ‘abahamya’ bayo (Yesaya 43:10-12). Kugeza mu mwaka wa 1931, twari tuzwi ku izina ry’Abigishwa ba Bibiliya. None se, kuki twaje kwitwa Abahamya ba Yehova?

Bigaragaza Imana dukorera. Dukurikije inyandiko za kera zandikishijwe intoki, izina ry’Imana Yehova riboneka incuro zibarirwa mu bihumbi muri Bibiliya. Hari Bibiliya nyinshi zakuyemo iryo zina, zirisimbuza amazina y’icyubahiro, nk’Umwami cyangwa Imana. Nyamara Imana y’ukuri yahishuriye Mose izina ryayo bwite, Yehova, iramubwira iti “iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose” (Kuva 3:15). Ibyo yabikoze igira ngo igaragaze aho itandukaniye n’ibigirwamana byose. Duterwa ishema no kwitirirwa izina ryera ry’Imana.

Bigaragaza umurimo dukora. Kuva kera cyane, uhereye kuri Abeli wari umukiranutsi, hari abantu benshi bagiye bahamya ko bizera Yehova. Mu binyejana byakurikiyeho, Nowa, Aburahamu, Sara, Mose, Dawidi n’abandi, biyongereye ku bagize “igicu kinini cyane cy’abahamya” (Abaheburayo 11:4–12:1). Nk’uko mu rukiko umuntu ashobora gutangira ubuhamya umuntu urengana, natwe twiyemeje kubwira abandi ukuri ku byerekeye Imana.

Twigana Yesu. Bibiliya ivuga ko Yesu ari “umuhamya wizerwa kandi w’ukuri” (Ibyahishuwe 3:14). Yesu ubwe yivugiye ko ‘yamenyekanishije izina’ ry’Imana kandi yakomeje ‘guhamya ukuri’ ku byerekeye Imana (Yohana 17:26; 18:37). Ubwo rero, Abakristo b’ukuri bagomba kwitirirwa izina rya Yehova kandi bakarimenyekanisha. Ibyo ni byo Abahamya ba Yehova bagerageza gukora.

  • Kuki Abigishwa ba Bibiliya baje kwitwa Abahamya ba Yehova?

  • Hashize igihe kingana iki Yehova afite abahamya hano ku isi?

  • Ni nde Muhamya wa Yehova uruta abandi?