Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Paradizo izimira

Paradizo izimira

Umumarayika wigometse yoheje umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, banga ubutegetsi bw’Imana. Ibyo byatumye icyaha n’urupfu byinjira mu isi

KERA cyane mbere y’uko Imana irema abantu, yabanje kurema ibiremwa byinshi by’umwuka bitagaragara ari bo bamarayika. Umumarayika wigometse, waje kwitwa Satani, yasanze Eva mu busitani bwa Edeni agerageza kumwoshya akoresheje amayeri, atuma arya ku mbuto z’igiti Imana yari yarababujije.

Satani yavugiye mu nzoka, yumvikanisha ko hari ikintu cyiza Imana yahishe uwo mugore n’umugabo we. Uwo mumarayika yabwiye Eva ko we n’umugabo we iyo baza kurya ku mbuto babujijwe, batari gupfa. Bityo, Satani yashinje Imana ko yabeshye abana bayo b’abantu. Uwo mushukanyi yagaragaje ko kutumvira Imana byari gutuma bagira ubwenge budasanzwe n’umudendezo. Ariko ibyo byose byari ikinyoma, kandi ni cyo kinyoma cya mbere cyavuzwe ku isi. Ikibazo nyakuri cyari gifitanye isano n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, ni ukuvuga niba Imana ifite uburenganzira bwo gutegeka cyangwa niba itegeka mu buryo bwiza kandi bufitiye akamaro abo iyobora.

Eva yemeye ikinyoma cya Satani. Yatangiye kwifuza imbuto z’icyo giti, kandi amaherezo aziryaho. Nyuma yaho yaje guhaho umugabo we na we arazirya. Nguko uko babaye abanyabyaha. Nubwo icyo gikorwa cyasaga n’aho cyoroheje, mu by’ukuri cyagaragazaga ubwigomeke. Igihe Adamu na Eva bahitagamo kutumvira itegeko ry’Imana babigambiriye, banze ubutegetsi bw’Umuremyi wari warabahaye ibintu byose, hakubiyemo n’ubuzima butunganye.

Urubyaro “ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” Intangiriro 3:15

Imana yagombaga kuryoza abo bantu bigometse ibikorwa byabo. Yahanuye ko hari kuzaza Urubyaro rwasezeranyijwe, cyangwa Umucunguzi, wagombaga kurimbura Satani, wagereranywaga n’inzoka. Imana yabaye iretse gusohoza urubanza rwo gupfa yari yakatiye Adamu na Eva, bityo iba igaragarije imbabazi abari kuzabakomokaho. Abo bana bari kuba bafite impamvu zo kugira ibyiringiro, kubera ko Uwo Imana yari kohereza yari kumaraho ingaruka zibabaje zatewe n’ukwigomeka ko muri Edeni. Icyakora, uko Imana yari kuzasohoza umugambi wayo urebana n’uwo Mukiza wari kuzaza, n’Uwo yari kohereza, byagiye bihishurwa buhoro buhoro uko Bibiliya yagiye yandikwa.

Imana yirukanye Adamu na Eva muri paradizo. Kugira ngo babone ikibatunga byabasabaga kwiyuha akuya bagahinga ubutaka butari ubwo muri Edeni bagoka. Hanyuma Eva yasamye inda abyara Kayini, umwana wa mbere wa Adamu na Eva. Uwo mugabo n’umugore babyaye abandi bahungu n’abakobwa, hakubiyemo Abeli na Seti sekuruza wa Nowa.

—Bishingiye mu Ntangiriro igice cya 3 kugeza ku cya 5; Ibyahishuwe 12:9.