Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese dushobora gushakisha Imana tukayibona?

Ese dushobora gushakisha Imana tukayibona?

“Iby’Imana ni amayobera, nta wabisobanukirwa.”—Philon d’Alexandrie, umuhanga muri filozofiya.

‘[Imana] ntiri kure y’umuntu wese muri twe.’—Byavuzwe na Sawuli w’i Taruso, abwira abahanga muri filozofiya bo muri Atene.

HAGATI y’abo bantu bombi ni nde wemeranya na we? Abenshi bemeranya na Sawuli waje kuba intumwa Pawulo, bakemeza ko ibyo yavuze bihumuriza (Ibyakozwe 17:26, 27). Bibiliya irimo andi masezerano ameze nk’iryo. Urugero, Yesu yatuye Imana isengesho ririmo amagambo ahumuriza, agaragaza ko abigishwa be bashobora kumenya Imana kandi ikabaha imigisha.Yohana 17:3.

Ariko hari abahanga mu bya filozofiya, urugero nka Philon, batabibona batyo. Bavuga ko tudashobora kumenya Imana kuko ibyayo ari amayobera. None se ukuri ni ukuhe?

Bibiliya igaragaza neza ko hari ibintu bivugwa ku Mana abantu badashobora gusobanukirwa. Urugero igihe Umuremyi amaze, ubushobozi bwe n’ubwenge bwe nta wamenya uko bingana cyangwa ngo abisobanukirwe. Mu magambo make, ibyo birenze ubushobozi bw’abantu. Ariko ibyo ntibyatubuza kugira ibyo tumumenyaho kandi kubitekerezaho byatuma turushaho “kwegera Imana” (Yakobo 4:8). Reka dusuzume ingero nke z’ibintu bibera abantu urujijo. Hanyuma turi burebe ibintu bivugwa ku Mana dushobora gusobanukirwa.

Ibyo tudashobora gusobanukirwa

KUBA IMANA IHORAHO. Bibiliya ivuga ko Imana iriho “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose” (Zaburi 90:2). Mu yandi magambo, Imana ntiyagize intangiriro kandi ntizagira iherezo. Ukurikije imitekerereze y’abantu “umubare w’imyaka yayo nturondoreka.”Yobu 36:26.

Icyo byatumarira. Imana yadusezeranyije ko nituyimenya izaduha ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Ese iryo sezerano ryari kugira ireme rite, iyo Imana iza kuba itabaho iteka? Nta wundi wasohoza iryo sezerano uretse “Umwami w’iteka.”1 Timoteyo 1:17.

UBWENGE BW’IMANA. Bibiliya ivuga ko ‘ubwenge bwayo butarondoreka’ kuko ibitekerezo byayo biruta kure cyane ibyacu (Yesaya 40:28; 55:9). Birakwiriye rero ko Bibiliya ibaza iti “ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza kugira ngo amwigishe?”1 Abakorinto 2:16.

Icyo byatumarira. Imana ifite ubushobozi bwo kumvira icyarimwe amasengesho abantu babarirwa muri za miriyoni bayitura (Zaburi 65:2). Yemwe niyo igishwi kimwe kiguye irabimenya. Ese hari igihe ibyo Imana izi bizayibana byinshi ku buryo yatwibagirwa cyangwa ikananirwa kumva amasengesho yacu? Ibyo ntibishoboka, kuko ubushobozi bwayo butagira imipaka. Ikindi kandi ‘[abantu] barusha ibishwi byinshi agaciro.’Matayo 10:29, 31.

INZIRA ZAYO. Bibiliya ivuga ko abantu “batazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo” (Umubwiriza 3:11). Bityo rero, ntituzigera tumenya ibintu byose byerekeye Imana. Inzira z’Imana zirangwa n’ubwenge, ‘ntizirondoreka’ (Abaroma 11:33). Ariko kandi Imana yifuza kumenyesha inzira zayo abifuza kuyishimisha.Amosi 3:7.

Igihe Umuremyi amaze, ubushobozi bwe n’ubwenge bwe nta wamenya uko bingana cyangwa ngo abisobanukirwe

Icyo byatumarira. Nidusoma Bibiliya kandi tukayiga, tuzagenda tumenya ibintu bishya ku birebana n’Imana n’inzira zayo. Ibyo bigaragaza ko dushobora kwegera Data wo mu ijuru iteka ryose.

Ibyo dushobora gusobanukirwa

Kuba hari ibintu tudashobora gusobanukirwa neza ku birebana n’Imana, ntibivuga ko tudashobora kuyimenya. Bibiliya ikubiyemo ibintu byinshi cyane byadufasha kumenya Imana neza. Reka dusuzume bimwe muri byo.

IZINA RY’IMANA. Bibiliya ivuga ko Imana yiyise izina. Yaravuze iti “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye.” Izina ry’Imana ni ryo riboneka muri Bibiliya incuro nyinshi kuruta andi mazina yose, kuko ribonekamo incuro zigera ku 7.000.Yesaya 42:8.

Icyo byatumarira. Mu isengesho ry’icyitegererezo, Yesu yagize ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Ese ntibikwiriye ko nawe wajya ukoresha iryo zina mu masengesho yawe? Yehova yifuza kuzarokora umuntu wese wubaha izina rye.Abaroma 10:13.

AHO IMANA IBA. Bibiliya yigisha ko habaho “ubuturo” bubiri. Hari ubuturo bugaragara bugizwe n’isi hamwe n’isanzure ry’ikirere ndetse n’ubuturo butagaragara, aho ibiremwa by’umwuka biba (Yohana 8:23; 1 Abakorinto 15:44). Muri Bibiliya, ijambo “ijuru” rikunze kwerekezwa ku buturo butagaragara. “Ubuturo” bw’Umuremyi buri muri iryo ‘juru.’1 Abami 8:43.

Icyo byatumarira. Bituma turushaho kumenya Imana. Umuremyi si imbaraga zitazwi ziba ahantu hose no mu bintu byose. Yehova ariho kandi afite aho aba. Ariko kandi ‘nta cyaremwe kitagaragara imbere ye.’Abaheburayo 4:13.

IMICO Y’IMANA. Bibiliya ivuga ko Yehova afite imico ihebuje. Ivuga ko ‘Imana ari urukundo’ (1 Yohana 4:8). Ntijya ibeshya (Tito 1:2). Ntirobanura ku butoni, igira imbabazi n’impuhwe kandi itinda kurakara (Kuva 34:6; Ibyakozwe 10:34). Nanone biratangaje kumenya ko Umuremyi yifuza kuba “inkoramutima” y’abantu bamwubaha.Zaburi 25:14.

Icyo byatumarira. Ushobora kuba incuti ya Yehova (Yakobo 2:23). Uko ugenda urushaho kumenya imico ya Yehova, ni na ko uzarushaho gusobanukirwa neza ibikubiye muri Bibiliya.

‘SHAKA’ IMANA

Bibiliya igaragaza neza uko Yehova Imana ateye. Umuremyi yifuza ko umumenya, kandi birashoboka. Ijambo rye Bibiliya rivuga ko “numushaka uzamubona” (1 Ibyo ku Ngoma 28:9). Nusoma Bibiliya kandi ukayitekerezaho uzamenya Imana. Bibiliya isezeranya ko nubikora ‘Imana izakwegera.’Yakobo 4:8.

Nidusoma Bibiliya kandi tukayiga, tuzagenda tumenya ibintu bishya ku birebana n’Imana n’inzira zayo

Ariko ushobora kwibaza uti “none se ko ntashobora kumenya ibintu byose byerekeye Umuremyi, naba incuti ye nte?” Tekereza gato. Ese kugira ngo umuntu abe incuti y’umuganga, ni ngombwa ko aba yarize iby’ubuganga? Oya rwose. Incuti y’umuganga ishobora kuba ikora umwuga udafite aho uhuriye n’uw’uwo muganga. Nyamara kandi bashobora kugirana ubucuti. Icy’ingenzi, ni uko incuti y’uwo muganga iba izi uko ateye, ibyo akunda n’ibyo yanga. Nawe Bibiliya ishobora kugufasha kumenya imico ya Yehova, kandi rwose icyo ni cyo ukeneye kumenya kugira ngo ugirane ubucuti na we.

Bibiliya isobanura ibirebana n’Umuremyi mu buryo burambuye. Irimo ibintu dukeneye kwiga kugira ngo tumumenye. Ese waba wifuza kumenya byinshi kurushaho kuri Yehova Imana? Abahamya ba Yehova bagira gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya ku buntu, babasanze mu ngo zabo. Turagutumirira gushaka Abahamya bo mu gace utuyemo cyangwa gusura urubuga rwa www.isa4310.com/rw.