Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE ABAPFUYE BAZAZUKA?

Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

“Nari nzi ko iyo umuntu apfuye, hari ahantu hatatu ashobora kujya, ni ukuvuga mu ijuru, mu muriro w’iteka cyangwa muri purugatori. Numvaga ko ntari umuntu mwiza ku buryo najya mu ijuru, ariko nanone natekerezaga ko ntari mubi cyane ku buryo najya mu muriro w’iteka. Nanone, numvaga bavuga ibya purugatori ariko sinari mbisobanukiwe neza kuko ntigeze mbibona muri Bibiliya.”—Lionel.

“Nari narigishijwe ko iyo abantu bapfuye bajya mu ijuru, ariko sinabyemeraga neza. Nibwiraga ko iyo umuntu apfuye biba birangiye, mbese ko adashobora kongera kubaho.”—Fernando.

Ese waba waribajije uti ‘bigenda bite iyo umuntu apfuye? Ese abacu bapfuye bari ahantu bababarizwa? Ese tuzongera kubabona? Ibyo twabyizezwa ni iki?’ Reka tubanze turebe icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abapfuye, hanyuma dusuzume ibyiringiro itanga ku birebana na bo.

Abapfuye bari mu yihe mimerere?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA. “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta bihembo bongera guhabwa, kuko baba baribagiranye, batacyibukwa. Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose, kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.” *Umubwiriza 9:5, 10.

Muri make iyo umuntu apfuye ashyingurwa mu mva. Imva ni ahantu h’ikigereranyo abapfuye bari, bakaba badashobora kugira icyo bumva cyangwa icyo bakora. Umukiranutsi witwa Yobu yabonaga ate imva? Yari yaratakaje ibye byose, apfusha abana be bose mu munsi umwe kandi arwara ibibyimba umubiri wose. Yinginze Imana agira ati “icyampa ukampisha mu mva [ikuzimu, Bibiliya Yera], ugakomeza kumpisha” (Yobu 1:13-19; 2:7; 14:13). Biragaragara ko Yobu atumvaga ko mu mva ari mu muriro utazima, kuko atari kwifuza kujya ahantu yari kurushaho kubabara. Ahubwo yumvaga ko ari ahantu ho kuruhukira.

Ikindi cyadufasha gusobanukirwa imimerere abapfuye barimo, ni inkuru umunani zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu umunani bazutse.—Reba ingingo ivuga ngo “ Abantu umunani bazutse bavugwa muri Bibiliya.”

Muri abo bantu umunani bazutse nta n’umwe wigeze avuga ko aho yari ari yari yishimye cyangwa ko yababazwaga. Ese iyo biza kuba byarabaye ntibari kubivuga, bikandikwa muri Bibiliya kugira ngo abantu bose babimenye? Nyamara nta cyo Bibiliya ibivugaho. Abo bantu bose nta cyo bigeze bavuga kuri iyo ngingo. Kuki? Ni uko bari bameze nk’abari mu bitotsi byinshi, bityo bakaba nta cyo bari bazi. Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo ibitotsi yerekeza ku rupfu. Urugero, Bibiliya ivuga ko abagaragu b’Imana babiri ari bo Dawidi na Sitefano ‘basinziriye mu rupfu.’Ibyakozwe 7:60; 13:36.

None se hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye? Ese bashobora gukanguka bakava muri ibyo bitotsi?

^ par. 7 Muri Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, ijambo ry’igiheburayo “Shewoli” n’iry’ikigiriki “Hadesi,” mu kinyarwanda ahindurwamo “imva.” Hari Bibiliya zikoresha ijambo “ikuzimu,” ariko igitekerezo cyo kubabariza abantu mu muriro w’iteka ntikiboneka mu Byanditswe.