Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Amaso ya Jairo ni yo amufasha gukorera Imana

Amaso ya Jairo ni yo amufasha gukorera Imana

Sa n’utekereza ingingo z’umubiri zawe zose zidakora, uretse amaso! Nguko uko mukuru wanjye Jairo ameze. Ariko nubwo ameze atyo, yishimira ubuzima. Mbere yo kubasobanurira igituma yishimira ubuzima, reka mbanze mbabwire amateka ye.

Jairo yavukanye indwara ituma ubwonko budakoresha amaguru n’amaboko. * Ibyo byatumye ingingo z’umubiri we hafi ya zose zidakora. Kubera ko ubwonko bwe budakorana n’imikaya, amaguru ye n’amaboko ye byijyana aho bishatse. Rimwe na rimwe ibyo bituma yikomeretsa, cyangwa akaba yakomeretsa abantu bari hafi ye mu gihe batabaye maso. Ikibabaje ni uko akenshi amaguru ye n’amaboko ye biba biziritse ku igare rye ry’abamugaye, kugira ngo bamurinde ibyo bibazo.

YABABAYE KUVA AKIRI MUTO

Jairo yatangiye kubabara afite amezi atatu gusa, akajya yitura hasi maze agata ubwenge. Incuro nyinshi mama yaramufataga akamukomeza, agahita amujyana kwa muganga yumva ko byarangiye.

Uko guhora bamukanyaga kandi bahinahina amaguru n’amaboko ye, byatumye amagufwa ye amugara. Igihe yari afite imyaka 16 itako ryarakutse biba ngombwa ko bamubaga ikibero, amayunguyungu n’itako. Ndacyibuka ukuntu icyo gihe yararaga arira bitewe no kuribwa.

Kubera ko Jairo yamugaye bikomeye, ibintu byose abifashwamo n’abandi. Urugero, baramutamika, bakamwambika, bakamuryamisha kandi akenshi data na mama ni bo bamukorera ibyo byose. Nubwo buri gihe akenera gufashwa, ntibahwema kumwibutsa ko kugira ngo abeho, abantu atari bo bonyine babigiramo uruhare, ahubwo ko n’Imana ibigiramo uruhare.

ATANGIRA GUSHYIKIRANA N’ABANDI

Ababyeyi bacu ni Abahamya ba Yehova, kandi kuva Jairo yavuka bamusomeraga inkuru zo muri Bibiliya. Bazi neza ko iyo umuntu afitanye ubucuti n’Imana ari bwo arushaho kwishimira ubuzima. Nubwo uburwayi bwa Jairo bwamuzahaje, afite ibyiringiro bihamye kandi abona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere. Ariko kandi, bakundaga kwibaza niba Jairo yari asobanukiwe inyigisho zo muri Bibiliya.

Umunsi umwe, igihe Jairo yari akiri umwana, data yaramubwiye ati “Jairo, wanganirije? Niba unkunda, gira icyo umbwira.” Igihe data yamusabaga kuvuga nibura ijambo rimwe, amarira yahise yisuka. Nubwo Jairo yageragezaga kuvuga uko yumvaga ameze, hasohokaga ijwi risa n’irituruka mu maraka ariko ntatobore. Data yababajwe cyane no kuba yaratumye Jairo arira. Ariko kuba yararize, byagaragaje ko yari yumvise ibyo data yamubwiye. Ikibazo ni uko atashoboraga kuvuga.

Nyuma yaho gato, ababyeyi banjye baje kumenya ko hari igihe Jairo yahumbaguzaga kugira ngo agaragaze ibyiyumvo bye n’ibitekerezo bye. Buri gihe iyo yabonaga ko ibyo ashaka kuvuga bitumvikanye, byaramubabazaga. Ariko ababyeyi banjye bamaze kumenya gutahura icyo yabaga ashaka kuvuga akoresheje ibimenyetso by’amaso bakamuha ibyo yabaga akeneye, yatangiye kujya aseka. Ubwo ni bwo buryo yakoreshaga ashimira.

Umuhanga mu birebana no kuvuga, yatugiriye inama y’uko niba twifuza ko adusubiza ngo yego cyangwa oya twajya tuzamura amaboko yombi, kugira ngo tubashe gushyikirana na we neza. Iyo ashaka kudusubiza ngo yego ahanga amaso ukuboko kw’iburyo, yashaka kudusubiza oya agahanga amaso ukuboko kw’ibumoso.

IKINTU KITAZIBAGIRANA MU MATEKA YA JAIRO

Incuro eshatu buri mwaka, Abahamya ba Yehova bagira amakoraniro ahuza abantu benshi kandi hagatangwamo za disikuru. Buri gihe iyo Jairo yumvaga disikuru y’umubatizo, yarishimaga cyane. Umunsi umwe igihe yari afite imyaka 16, data yaramubajije ati “Jairo, urashaka kubatizwa?” Yahanze amaso ukuboko kwa data kw’iburyo, aba agaragaje ko yifuzaga kubatizwa. Noneho data yaramubajije ati “ese wabwiye Imana mu isengesho ko wifuza kuyikorera iteka ryose?” Nanone Jairo yahanze amaso ukuboko kw’iburyo kwa data, aba agaragaje neza ko yamaze kwiyegurira Yehova.

Nyuma yo kuganira na we incuro runaka kuri Bibiliya, byaje kugaragara nanone ko yari asobanukiwe neza icyo umubatizo wa gikristo usobanura. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 2004 yashubije ikibazo cy’ingenzi kurusha ibindi mu byo yigeze kubazwa, kigira kiti ‘mbese wiyeguriye Yehova kugira ngo ukore ibyo ashaka?’ Jairo yashubije icyo kibazo yerekeza amaso hejuru, ubwo bukaba ari uburyo bwari bwateganyijwe bwo kuvuga ngo yego. Yabatijwe afite imyaka 17, aba abaye Umuhamya wa Yehova.

AHANGA AMASO INYIGISHO Z’IMANA

Mu mwaka wa 2011, Jairo yabonye uburyo bushya bwo gushyikirana akoresheje orudinateri ikorana n’amaso. Iyo orudinateri itahura uko imboni y’ijisho rye inyeganyega, ikagaragaza icyo yifuza ko gifunguka. Iyo yerekeje amaso ku ishusho y’icyo kintu kiri muri orudinateri ni nk’aho aba ayikanzeho. Ayo mashusho yashyizwemo ni yo amufasha kuvugana n’abantu, kuko aba afite icyo asobanura. Iyo ahanze amaso ishusho runaka, orudinateri ihita isoma mu ijwi riranguruye icyo yerekezaho.

Uko Jairo agenda arushaho gusobanukirwa Bibiliya, ni ko agenda arushaho kugira icyifuzo cyo gufasha abandi kuyimenya. Mu gihe cy’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango wacu, akunda kundeba akareba na orudinateri ye kenshi. Iyo abigenje atyo, aba anyibutsa ngo nandike ibitekerezo ashobora kuzatanga mu materaniro y’itorero rya gikristo, aba agizwe n’ibiganiro mu bibazo n’ibisubizo.

Iyo turi mu materaniro, arihangana agashakisha ishusho ihuje n’igisubizo, yayihanga amaso orudinateri igahita igisoma ku buryo buri wese acyumva. Buri gihe iyo ateye inkunga abagize itorero akoresheje ubwo buryo, aramwenyura cyane. Alex, umwe mu basore b’incuti za Jairo yagize ati “iyo numvise igitekerezo cya Jairo ku ngingo runaka yo muri Bibiliya, buri gihe biranshimisha cyane.”

Jairo ahanga amaso orudinateri, ikavuga igitekerezo yifuza gutanga mu materaniro cyangwa akageza ku bandi ibyo yizera

Nanone Jairo akoresha amaso ye kugira ngo ageze ku bandi ibyo yizera. Uburyo bumwe akoresha ni uguhanga amaso ishusho runaka, orudinateri igahita igaragaza ubusitani burimo inyamaswa n’abantu b’amoko yose babanye mu mahoro. Iyo abigenje atyo, orudinateri irangurura ijwi ikagira iti “mu Byahishuwe 21:4, Bibiliya ivuga ko hari ibyiringiro by’uko isi izahinduka paradizo, aho abantu batazongera kurwara no gupfa.” Iyo umuntu ashimishijwe, Jairo yongera guhanga amaso ahantu runaka muri orudinateri, igahita ivuga ngo “ese wifuza ko nkwigisha Bibiliya?” Igitangaje ni uko sogokuru yemeye ko amwigisha Bibiliya! Kubona ukuntu Jairo yagendaga yigisha sogokuru Bibiliya buhoro buhoro afatanyije n’undi Muhamya mugenzi we, byaranshimishije. Igishimishije kurushaho ni uko sogokuru yabatijwe mu Ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye i Madrid muri Kanama 2014.

Abarimu bo ku ishuri Jairo yigaho na bo bamenye ko yiyeguriye Imana. Umwe mu bamwigisha kuvuga witwa Rosario yigeze kuvuga ati “nibiba ngombwa ko njya mu idini, nzaba Umuhamya wa Yehova, kuko niboneye ukuntu ukwizera kwa Jairo kwatumye yishimira ubuzima, nubwo ahanganye n’ibibazo bikomeye.”

Buri gihe iyo nsomeye Jairo muri Bibiliya isezerano rigira riti “ikirema kizasimbuka nk’impala, n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo” mu maso he haracya (Yesaya 35:6). Nubwo hari igihe ajya acika intege, muri rusange ahorana akanyamuneza. Ibyo biterwa n’uko mu buzima bwe yibanira n’Imana n’incuti ze z’Abakristo gusa. Ukwizera gukomeye afite n’ibyishimo ahorana, ni gihamya y’uko gukorera Yehova bituma umuntu yishimira ubuzima nubwo yaba ahanganye n’ingorane.

^ par. 5 Iyo ndwara yangiza ubwonko igatuma budakoresha ingingo z’umubiri. Nanone ishobora gutera igicuri, uyirwaye akananirwa kurya no kuvuga. Hari ubwoko bw’iyo ndwara bukaze butuma umuntu agagara amaguru n’amaboko kandi agahora anaga ijosi.