Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Ukuri ko muri Bibiliya kwatumye mbona ibisubizo by’ibibazo nibazaga

Ukuri ko muri Bibiliya kwatumye mbona ibisubizo by’ibibazo nibazaga
  • IGIHE YAVUKIYE: 1987

  • IGIHUGU: AZERUBAYIJANI

  • KERA: DATA YARI UMWISILAMU MAMA AKABA UMUYAHUDI

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu murwa mukuru wa Azerubayijani ari wo Baku. Twavutse turi abana babiri, akaba ari jye bucura. Data yari Umwisilamu mama akaba Umuyahudi. Ababyeyi banjye barakundanaga kandi buri wese yubahaga imyizerere y’undi. Mama yashyigikiraga data igihe yabaga ari mu gisibo cya Ramazani, data na we agashyigikira mama igihe yabaga yizihiza Pasika. Iwacu twari dufite Korowani, igitabo cya Torah na Bibiliya.

Jye numvaga ko ndi Umwisilamu. Nubwo ntigeze nshidikanya ko Imana ibaho, hari ibibazo nibazaga nkabiburira ibisubizo. Naribazaga nti “kuki Imana yaremye abantu, kandi se kubaho ubabara ubuzima bwawe bwose, ukazanababarizwa iteka mu muriro utazima bimaze iki?” Kubera ko abantu bavugaga ko ibiba ku muntu aba ari ko Imana yabishatse, naribazaga nti “ese Imana yaba ari yo iteza abantu imibabaro, kandi ikishimira kubabona bababara?”

Igihe nari mfite imyaka 12, natangiye kujya nsenga incuro 5 buri munsi, nk’uko imigenzo y’Abisilamu ibisaba. Icyo gihe ni na bwo jye na mukuru wanjye data yatwohereje mu ishuri ry’Abayahudi. Mu masomo twigishijwe harimo imigenzo iboneka mu gitabo cya Torah n’ururimi rw’igiheburayo. Buri munsi mbere yo gutangira amasomo, twabanzaga gusenga dukurikije imigenzo y’Abayahudi. Ku bw’ibyo, mu gitondo navugaga ya masengesho y’Abisilamu ndi mu rugo, nagera ku ishuri nkifatanya mu masengesho y’Abayahudi.

Nifuzaga cyane kubona ibisubizo binyuze by’ibibazo nibazaga. Nakundaga kubaza ba rabi bo ku ishuri nti “kuki Imana yaremye abantu? Ko data ari Umwisilamu, Imana imubona ite? Ko ari umuntu mwiza, kuki afatwa nk’uhumanye? None se Imana yamuremeye iki?” Ibisubizo bike bampaye numvaga bidahwitse kandi ntibyigeze binyura.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Naretse kwizera Imana mu mwaka wa 2002. Icyo gihe ni bwo twari tucyimukira mu Budage. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, data yafashwe n’indwara ifata imitsi yo mu bwonko, ahita agwa muri koma. Nari naramaze imyaka myinshi nsenga Imana nyisaba ko yaha abagize umuryango wanjye amagara mazima n’ubuzima bwiza. Kubera ko nemeraga ntashidikanya ko Imana Ishoborabyose ari yo yonyine ifite ububasha bwo kwica no gukiza, nayisengaga buri munsi nyisaba gukiza data. Naribwiraga nti “Imana ntiyananirwa gusubiza isengesho rivuye ku mutima ry’akana k’agakobwa.” Numvaga nta kizayibuza gusubiza amasengesho yanjye, ariko data yaranze arapfa.

Nashenguwe n’agahinda bitewe no kubona ukuntu Imana nta cyo yabikozeho. Naribwiye nti “nshobora kuba nsenga mu buryo butari bwo cyangwa se Imana ikaba itabaho.” Nagize agahinda kenshi ku buryo ntongeye kujya nsenga za ncuro eshanu ku munsi. Kubera ko andi madini nta cyo yari ambwiye, nafashe umwanzuro w’uko nta Mana ibaho.

Nyuma y’amezi atandatu, Abahamya ba Yehova bakomanze iwacu. Kubera ko jye na mukuru wanjye twumvaga ko Abakristo nta cyo bavuze, twifuzaga kubereka mu kinyabupfura ko bayobye. Twarababajije tuti “bishoboka bite ko Abakristo basenga Yesu, umusaraba, Mariya n’ibindi bishushanyo kandi Amategeko Icumi atabyemera?” Abahamya ba Yehova bakoresheje Ibyanditswe, batwereka ko Abakristo b’ukuri badasenga ibishushanyo, kandi ko Imana ari yo yonyine yagombye gusengwa. Ibyo byarantangaje!

Hanyuma twarababajije tuti “naho se Ubutatu? Niba Yesu ari Imana, bishoboka bite ko yabaye ku isi akicwa n’abantu?” Nanone bakoresheje Bibiliya maze badusobanurira ko Yesu atari Imana kandi ko atangana na yo. Abo Bahamya badusobanuriye ko kubera iyo mpamvu, batemera Ubutatu. Naratangaye cyane maze ndatekereza nti “aba Bakristo ntibasanzwe!”

Ariko nanone nashakaga kumenya impamvu abantu bapfa n’impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Abahamya banyeretse igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, * cyarimo ibice bitandukanye byibanda ku bibazo nibazaga, maze bahita batangira kunyigisha Bibiliya.

Buri gihe uko twabaga twize, nabonaga ibisubizo byumvikana kandi bishingiye kuri Bibiliya by’ibibazo nibazaga. Naje kumenya ko izina ry’Imana ari Yehova (Zaburi 83:18). Namenye kandi ko umuco wayo w’ingenzi ari urukundo ruzira ubwikunde (1 Yohana 4:8). Yaremye abantu kuko yifuzaga gusangira na bo impano y’ubuzima. Naje gusobanukirwa ko Imana yanga akarengane urunuka nubwo ireka kakabaho, kandi ko vuba aha izakavanaho burundu. Namenye ko igihe Adamu na Eva bigomekaga, byagize ingaruka zibabaje ku bantu (Abaroma 5:12). Muri zo harimo gupfusha abacu, urugero nka data. Icyakora mu isi nshya igiye kuza, Imana izavanaho ayo makuba yose binyuze ku muzuko.Ibyakozwe 24:15.

Ukuri ko muri Bibiliya kwatumye mbona ibisubizo by’ibibazo nibazaga, nongera kwizera Imana. Uko nagendaga ndushaho kumenya Abahamya ba Yehova, ni na ko nabonaga ko bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Urukundo n’ubumwe bibaranga byarantangaje cyane (Yohana 13:34, 35). Ibyo namenye kuri Yehova byatumye nifuza kumukorera, maze mfata umwanzuro wo kuba Umuhamya wa Yehova, mbatizwa ku itariki ya 8 Mutarama 2005.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Inyigisho zisobanutse neza zo muri Bibiliya zatumye ndushaho kugira imibereho myiza. Ibisobanuro byumvikana nasanze mu Ijambo ry’Imana byatumye ngira amahoro yo mu mutima. Ibyiringiro by’uko nzongera kubona data mu gihe cy’umuzuko uvugwa mu Ijambo ry’Imana, bintera ibyishimo byinshi kandi bikampumuriza.Yohana 5:28, 29.

Maze imyaka itandatu nshakanye n’umugabo utinya Imana witwa Jonathan, kandi tubanye neza. Twembi twiboneye ko inyigisho zivuga ibyerekeye Imana zoroheje kandi ko zumvikana. Icyakora nanone twiboneye ko izo nyigisho ari ubutunzi butagereranywa. Ni yo mpamvu twishimira kugeza ku bandi imyizerere yacu n’ibyiringiro byacu. Ubu nzi ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo b’ukuri, aho kuba Abakristo ‘badasanzwe.’

^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikigicapwa.