Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE IMANA IZI IBIBAZO BYAWE?

Imana irakuzi

Imana irakuzi

“Yehova, warangenzuye kandi uranzi.”​—ZABURI 139:​1.

“Amaso yawe yabonye urusoro rwanjye.”​—ZABURI 139:​16

IMPAMVU HARI ABABISHIDIKANYAHO. Abenshi bumva ko iyo Imana yitegereje abantu nta kindi ibona uretse ibyaha, ikabona ko banduye kandi ko atari abo kwitabwaho. Kendra urwaye indwara yo kwiheba, yumvaga umutimanama umucira urubanza bitewe n’uko atashoboraga gukurikiza mu buryo bwuzuye ibyo Imana idusaba. Yaravuze ati “byatumye ndeka gusenga.”

ICYO IJAMBO RY’IMANA RIBIVUGAHO: Yehova azi impamvu ukora amakosa kandi azi neza uwo uri we. Bibiliya igira iti ‘azi neza uko turemwe, yibuka ko turi umukungugu.’ Ikiruta byose ni uko atatwitura “ibihwanye n’ibyaha byacu.” Ahubwo atugirira impuhwe, akatubabarira mu gihe twihannye.​—Zaburi 103:​10, 14.

Zirikana ibyabaye ku Mwami Dawidi wa Isirayeli wavuzwe mu ngingo ibanza. Yasenze Imana agira ati “amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho. . . . Mana, ngenzura umenye umutima wanjye” (Zaburi 139:​16, 23). Koko rero, nubwo Dawidi yakoraga ibyaha, ndetse rimwe na rimwe agakora ibyaha bikomeye, yemeraga adashidikanya ko Yehova yashoboraga kureba mu mutima we akabona ko yihannye.

Yehova arakuzi neza kurusha umuntu uwo ari we wese. Bibiliya igira iti “abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima” (1 Samweli 16:​7). Imana izi impamvu igutera kugira imyitwarire runaka. Izi ko bishobora guterwa n’umuryango ukomokamo, uko warezwe, aho uba na kamere wivukaniye, ibyo byose bikaba ari byo bigena uwo uri we. Ku bw’ibyo, nubwo ujya ukora amakosa, Imana ibona imihati ushyiraho kugira ngo ube uwo wihatira kuba we kandi ikabiha agaciro.

Ariko se Imana iguhumuriza ite ihereye ku byo ikuziho?