Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

EGERA IMANA

Ese koko Yehova akwitaho?

Ese koko Yehova akwitaho?

Umugore wumvaga ko Yehova atamwitaho, yaravuze ati “igitekerezo cy’uko nta cyo maze kimbera inzitizi, kigatuma ntegera Imana.” Ese nawe ujya wumva ari uko umeze? Niba ari ko biri, ushobora kuba wibaza uti “ese koko Yehova yita kuri buri mugaragu we?” Yego rwose. Amagambo Yesu yavuze agaragaza ko Yehova yita kuri buri wese muri twe.—Soma muri Yohana 6:44.

None se Yesu, we uzi neza imico ya Yehova n’ibyo ashaka kurusha undi muntu wese, yabivuzeho iki (Luka 10:22)? Yagize ati “nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.” Ku bw’ibyo, ntidushobora kuba abigishwa ba Kristo cyangwa abagaragu ba Data wo mu ijuru Yehova, we ubwe atatwireherejeho (2 Abatesalonike 2:13). Niba koko dusobanukiwe icyo Yesu yashakaga kuvuga, tuzibonera ko ayo magambo ari gihamya idashidikanywaho y’uko Imana yita kuri buri wese muri twe.

None se kuba Yehova atwireherezaho bisobanura iki? Inshinga y’’ikigiriki yahinduwemo ‘kwireherezaho,’ ni na yo ikoreshwa mu gusobanura uko bakurura urushundura rurimo amafi (Yohana 21:6, 11). Ese Yehova atwireherezaho tutabishaka, akaduhatira kumukorera? Oya. Yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo; ntaduhatira kumukorera (Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20). Yehova agenzura imitima y’abantu babarirwa muri za miriyari bo hirya no hino ku isi, ashakamo abafite imitima yiteguye kumuyoboka (1 Ibyo ku Ngoma 28:9). Iyo abonye umuntu nk’uwo, yishimira kugira icyo akora. Abigenza ate?

Yehova areshya umutima w’umuntu ‘witeguye kwemera’ (Ibyakozwe 13:48). Atureshya mu buryo bubiri. Mbere na mbere atureshya binyuze ku butumwa bwiza bwo muri Bibiliya, butugeraho buri wese ku giti cye, hanyuma akatwireherezaho binyuze ku mwuka we wera. Iyo Yehova abonye umutima witeguye kwakira ukuri ko muri Bibiliya, akoresha umwuka we agafasha uwo muntu kwakira ubwo butumwa no gushyira mu bikorwa uko kuri mu mibereho ye (1 Abakorinto 2:11, 12). Ntidushobora kuba abigishwa nyakuri ba Yesu kandi ngo tube abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, Imana itabidufashijemo.

Yehova yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo; ntaduhatira kumukorera

None se amagambo ya Yesu ari muri Yohana 6:44, atwigisha iki ku birebana na Yehova Imana? Yehova yireherezaho abantu bitewe n’uko aba yabonye ikintu cyiza mu mitima yabo, kandi yita kuri buri muntu ku giti cye. Gusobanukirwa ko Yehova atwitaho ni byo byahumurije wa mugore twavuze mu ntangiriro y’iyi nkuru. Yaravuze ati “kuba umugaragu wa Yehova ni umugisha uruta indi yose. Kandi kuba yarantoranyije ngo mukorere, byanyeretse ko mfite agaciro imbere ye.” Bite se kuri wowe? Ese kumenya ko Yehova yita ku bagaragu be buri wese ku giti cye, bituma ugira icyifuzo cyo kumwugururira umutima wawe?

Imirongo yo muri bibiliya wasoma muri Gicurasi:

Luka 22-24Yohana 1-16