Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Vuba aha isi izahinduka paradizo

Vuba aha isi izahinduka paradizo

Vuba aha isi izahinduka paradizo

“Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi.” —Matayo 6:9, 10.

IRYO sengesho rirazwi cyane. Abantu benshi baryita Isengesho rya Data wa Twese cyangwa Isengesho ry’Umwami, kandi rituma abantu bagira ibyiringiro. Mu buhe buryo?

Nk’uko Isengesho ry’Umwami ribigaragaza, Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi nk’uko ubu bikorwa mu ijuru, kandi Imana irashaka guhindura isi Paradizo (Ibyahishuwe 21:1-5). Ariko se mu by’ukuri Ubwami bw’Imana ni iki, kandi se ni gute buzagarura Paradizo hano ku isi?

Ni ubutegetsi nyabutegetsi

Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi. Kugira ngo ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bukore, bugomba kuba bufite abategetsi, amategeko n’abaturage butegeka. Ese Ubwami bw’Imana bwujuje ibyo byose? Zirikana ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo bitatu bikurikira:

Abategetsi b’Ubwami bw’Imana ni ba nde? (Yesaya 33:22) Yehova Imana yashyizeho Umwana we Yesu Kristo kugira ngo abe umutegetsi w’ubwo Bwami (Matayo 28:18). Yesu ayobowe na Yehova, yahisemo umubare ntarengwa w’abantu “bo mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose,” bazafatanya na we gutegeka ari abami ‘bategeka isi.’—Ibyahishuwe 5:9, 10.

Amategeko Ubwami bw’Imana bwashyiriyeho abayoboke babwo ni ayahe? Amwe muri ayo mategeko asaba abayagandukira kubigaragaza mu bikorwa. Yesu yagaragaje amategeko akomeye kuruta ayandi muri ayo mategeko agira ati “‘ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’”—Matayo 22:37-39.

Andi mategeko asaba abayoboke b’Ubwami bw’Imana kwirinda ibikorwa bimwe na bimwe. Urugero, Bibiliya ivuga mu buryo bweruye iti “ntimuyobe: abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana, n’abanyazi ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”—1 Abakorinto 6:9, 10.

Abayoboke b’ubwo Bwami bw’Imana ni ba nde? Yesu yagereranyije abayoboke b’Ubwami bw’Imana n’intama. Yagize ati “zizumva ijwi ryanjye, kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe” (Yohana 10:16). Kugira ngo umuntu abe umuyoboke w’Ubwami bw’Imana, ntagomba gusa kuvuga ko akurikira Umwungeri Mwiza ari we Yesu, ahubwo agomba no gukora ibyo amutegetse. Yesu yagize ati “si umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ uzinjira mu bwami bwo mu ijuru; ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo.”—Matayo 7:21.

Bityo rero, nk’uko Yesu yabigenje, abayoboke b’Ubwami bw’Imana bakoresha izina ry’Imana ari ryo Yehova, kandi bakaryubaha (Yohana 17:26). Bumvira itegeko Yesu yabahaye ryo kwigisha abandi “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” (Matayo 24:14; 28:19, 20). Kandi bagaragarizanya urukundo nyakuri.—Yohana 13:35.

‘Buzarimbura abarimbura isi’

Imimerere iri ku isi muri iki gihe yerekana ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzahindura ibintu byinshi ku isi. Ibyo tubizi dute? Ubu hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri Yesu atanze ikimenyetso kigizwe n’ibintu byinshi cyari kuzagaragaza ko “ubwami bw’Imana bwegereje” (Luka 21:31). Nk’uko byagaragajwe mu ngingo ibanziriza iyi, muri iki gihe ibigize icyo kimenyetso birigaragaza neza ku isi hose.

Hazakurikiraho iki? Yesu yarashubije ati “icyo gihe hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi” (Matayo 24:21). Iyo ntabwo ari impanuka izaterwa n’abantu. Ahubwo ni Imana izaba ‘irimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Abantu babi bakora ibikorwa by’ubwikunde byatumye uyu mubumbe wononekara, ‘bazacibwa mu isi,’ ariko intungane zo zikorera Imana mu buryo yemera, “zizahaguma.”—Imigani 2:21, 22.

Yehova Imana afite impamvu zumvikana zizatuma akora icyo gikorwa gikomeye cyane. Kubera iki? Zirikana urugero rukurikira: tuvuge ko ufite amazu akodeshwa. Bamwe mu bantu ucumbikiye bafite imyifatire myiza kandi bita ku bandi; bishyura amafaranga y’ubukode kandi bita ku mazu babamo. Icyakora, abandi bantu ucumbikiye bo bagira urugomo n’ubwikunde; banga kwishyura amafaranga y’ubukode, kandi bangiza iyo nzu. Nubwo wagiye ubagira inama kenshi, bakomeza kwitwara nabi. Icyo gihe wakora iki? Kubera ko ari wowe nyir’inzu, nta gushidikanya ko uzirukana abo bantu ucumbikiye bitwara nabi.

Kubera ko Yehova Imana ari Umuremyi w’isi n’ibiyiriho byose, na we afite uburenganzira bwo guhitamo abantu azemerera kuyibaho (Ibyahishuwe 4:11). Yehova yavuze ko afite umugambi wo kurimbura abantu babi banga gukora ibyo ashaka kandi bakabangamira bagenzi babo.—Zaburi 37:9-11.

Paradizo isubizwaho

Vuba aha, Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo buzategeka isi. Iyo ntangiriro nshya ni yo Yesu yise ‘igihe cyo guhindura byose bishya’ (Matayo 19:28). Icyo gihe bizaba bimeze bite? Zirikana aya masezerano aboneka muri Bibiliya:

Zaburi 46:10. “Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.”

Yesaya 35:1. “Ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”

Yesaya 65:21-23. “Abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo. Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba.”

Yohana 5:28, 29. ‘Igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi [rya Yesu] bavemo.’

Ibyahishuwe 21:4. “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”

Impamvu dukwiriye kubyizera

Ese wizera amasezerano Bibiliya itanga? Bibiliya yavuze ko abenshi batari kuyizera. Yagize iti “mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi . . . bakora ibihuje n’irari ryabo bavuga bati ‘uko kuhaba kwe kwasezeranyijwe kuri he? Dore uhereye igihe ba sogokuruza basinziririye mu rupfu, ibintu byose bikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa’” (2 Petero 3:3, 4). Ariko abo bakobanyi baribeshya cyane. Hari impamvu zigera kuri enye zishobora gutuma wizera ibyo Bibiliya ivuga:

(1) Mu gihe cyahise Imana yagize icyo ikora kugira ngo ivane ababi ku isi. Urugero rugaragara rubyemeza ni urw’Umwuzure wabayeho mu gihe cya Nowa.—2 Petero 3:5-7.

(2) Ijambo ry’Imana ryavuze ukuri ku birebana n’imimerere iri ku isi.

(3) Ibintu byose ‘ntibikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa.’ Umubumbe wacu warononekaye bikabije, haba mu rwego rw’imibanire y’abantu, mu rwego rw’umuco no mu rwego rw’ibidukikije. Ibyo kandi nta kindi gihe byigeze bibaho.

(4) ‘Ubutumwa bwiza bw’ubwami’ burimo burabwirizwa mu isi yose, ibyo bikaba bigaragaza ko ‘imperuka izaza’ vuba aha.—Matayo 24:14.

Abahamya ba Yehova baragutumirira kwigana na bo Ijambo ry’Imana Bibiliya, kugira ngo umenye byinshi ku birebana n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka abantu bazaba bafite igihe bazaba bayoborwa n’Ubwami bw’Imana (Yohana 17:3). Koko rero, vuba aha abantu bazagira imibereho ihebuje. Icyo gihe kiri bugufi! Ese nawe uzaba uri mu bazaba batuye ku isi icyo gihe?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]

Abavuga ko ibintu byose bikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa baribeshya cyane

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Ese nawe uzaba uri mu bazaba batuye ku isi icyo gihe?