UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Gicurasi 2015

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 29 Kamena kugeza ku ya 26 Nyakanga 2015.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Kwibuka urukundo rwanjye rwa mbere byamfashije kwihangana

Isomere inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Anthony Morris III, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.

Ba maso—Satani ashaka kuguconshomera

Hari ibintu bitatu biranga Satani bituma aba umwanzi uteje akaga.

Ushobora kurwanya Satani kandi ukamutsinda

Wakwirinda ute umutego wa Satani w’ubwibone, uwo gukunda ubutunzi n’uw’ubusambanyi?

‘Babonye’ ibyasezeranyijwe

Abagabo n’abagore b’indahemuka bo mu gihe cya kera batanze urugero rwiza kuko basaga n’abareba imigisha bari kuzahabwa.

Mwigane uwasezeranyije abantu ubuzima bw’iteka

Ese koko dushobora kwiyumvisha imimerere tutigeze duhura na yo?

Ibibazo by’abasomyi

Gogi wa Magogi uvugwa mu gitabo cya Ezekiyeli ni nde?

UBUBIKO BWACU

Yabonye ko urukundo ari rwo rwarangaga gahunda yo gutanga ibyokurya mu makoraniro

Niba waratangiye kujya mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova kuva mu myaka ya 1990, ushobora gutangazwa no kumenya ibirebana na gahunda yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ikurikizwa.